 
        Mu gihe isi ihora ihinduka kandi amahirwe yo gutera imbere akomeje kwiyongera, urubyiruko rwinshi rukomeje guhura n’imbogamizi zituma rutagera ku ntego zarwo.
Nubwo benshi bafitemo impano, imbaraga n’inzozi z’ahazaza heza, hari ibintu by’ibanze bikomeje kubadindiza mu rugendo rwo kwiteza imbere.
1. Kutagira gahunda no kudafata imyanzuro ihamye
Abasore n’inkumi benshi batangira umwaka bafite intego nyinshi, ariko bakabura uburyo bwo kuzishyira mu bikorwa. Kudategura gahunda isobanutse, kubura gahunda y’ukuntu igihe gikoreshwa, no kudafata imyanzuro ifatika bituma inzozi zigarukira mu magambo.
2. Gutinya gutangira cyangwa guseba
Kwitinya no kwibwira ko “utabyumva” cyangwa ko “bitazashoboka” ni imbogamizi ikomeye. Urubyiruko rwinshi rufite ibitekerezo byiza cyane ariko rukabyanga kubera gutinya kuvuga cyangwa gutangira. Kandi ukuri ni uko nta ntsinzi itangira idakubiyemo ubutinyutsi.
3. Kudahemuka ku byo watangiye
Kuba umuntu atagira umurongo uhamye cyangwa ngo agume ku ntego imwe igihe kirekire bituma ibyo akora bidakura. Abagera ku ntego baba ari abumva ko gutsinda bisaba gukora buri munsi, n’iyo hari ubwo bigoye.
4. Kugendera ku bandi no kwigana
Mu gihe cy’imbuga nkoranyambaga, benshi bareka kugendera ku byo bakeneye ahubwo bagakora ibyo babona abandi bakora. Kwigana uko abandi babayeho, ibyo baguze cyangwa ibyo bakoze bituma umuntu atamenya aho ashaka kugera.
5. Kudakoresha igihe neza
Uburyo umuntu akoresha umunsi umwe gusa bushobora kumubwira niba azagera ku byo yifuza cyangwa atazabigeraho. Igihe gisenywa mu bidafite umumaro – nk’imbuga nkoranyambaga, ibiganiro bidafite icyo byubaka, cyangwa kurara ukoresha telefone – kiba kibuze ibikorwa by’ingenzi byari kumuteza imbere.
6. Gusubira inyuma iyo ibintu bitagenze neza
Abantu benshi batangira urugendo rwo kugera ku nzozi ariko iyo bahuye n’akaga gato bahita bareka. Kumenya ko gutsindwa ari isomo, si iherezo, ni kimwe mu byafasha urubyiruko gukomera ku ntego.
7. Kutagira abajyanama cyangwa abayobora (mentorship)
Nta muntu ugera kure wenyine. Urubyiruko rwinshi rutagira abo rwigiraho, abo rubaza, cyangwa abaruhwitura igihe rukosa. Kuba hafi y’abantu bafite ubunararibonye mu byo ushaka kugeraho ni kimwe mu byagufasha kwihuta.
8. Kwigira ku ndoto ariko ntugire ibikorwa
Kugira inzozi ni intangiriro nziza, ariko zidafite ibikorwa nta cyo zimaze. Abenshi bamara imyaka bavuga ibyo bazakora ariko ntibafatire ingamba ku bikorwa bifatika byo kubigeraho.
9. Imyumvire yo gushaka ibyihuse
Mu gihe isi yihuta, benshi bumva ko bagomba gutsinda ako kanya. Iyo ibyifuzo bidahita byuzuzwa, bacika intege. Nyamara, gutsinda bisaba igihe, umurava n’ubushishozi.
10. Kwirengagiza ikintu cyitwa discipline
Kudafata imyitwarire ikwiye – nko kuzinduka, gukora buri munsi, kubahiriza igihe n’ibyemezo wafashe – ni imwe mu mpamvu nyamukuru zituma benshi batagera ku byo biyemeje. Discipline ni inkingi y’ubuzima bwose ituma umunntu atera imbere.
Abahanga bavuga ko “intego idafite ibikorwa iba ari inzozi gusa.” Urubyiruko r’u Rwanda n’ahandi rukwiye kumva ko kugira amahirwe menshi atavuga gutsinda, ahubwo gutsinda biterwa n’uko ayo mahirwe akoreshejwe. Kugira gahunda, gutinyuka, no kugira imyitwarire yo gukora buri munsi nibyo bizatuma inzozi ziba impamo.

 
                         
         
         
         
         
         
         English
English