Igikomangoma Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1896 na 1931, yatabarutse ku wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025, afite imyaka 93 y’amavuko, nk’uko byemejwe n’abo mu muryango we.
Umwami Yuhi V Musinga yayoboye u Rwanda imyaka irenga 30, kugeza mu 1931 ubwo Ababiligi bamukuye ku ngoma, hanyuma acirwa ishyanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Zayire yicyo gihe ), aho yatangiye i Moba mu 1944.
Ibi bivuze ko Igikomangoma Mukabayojo yavutse nyuma y’uko se yegujwe ku ngoma, mu gihe umuryango w’Ubwami wari uri mu bihe bikomeye by’ubuhungiro.
Mu buzima bwe, Igikomangoma Mukabayojo yakunze kwibera mu buzima busanzwe, yitonda kandi yicisha bugufi, bitandukanye n’uko abantu benshi batekereza ku bana b’abami.
Yaherukaga kugaragara mu ruhame mu mwaka wa 2017, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa, musaza we, wabereye i Mwima ya Nyanza.
Mu myaka ya 1950, Mukabayojo yashyingiranywe n’Igikomangoma Benoît Bideri mu bukwe bwa cyami bwabaye mu birori bikomeye cyane byitabiriwe n’abatandukanye.
Umwe mu bo mu muryango we, umwuzukuruza wa Yuhi V Musinga, yagize ati:
“Twapfushije umuntu wari imfura kandi wicisha bugufi. Yabaye mu buzima butuje, atigeze yirata ko ari umukobwa w’umwami. Yatabarutse yishimye, kuko yabonaga ko musaza we, Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yashyinguwe mu Rwanda. Kandi nk’uko yabivugaga, kubaho uri uwa nyuma mu bana 19 b’umwami byari urugendo rukomeye. Yari umukirisitu w’intangarugero.”
Mukabayojo yari umwana wa nyuma ukiriho mu bana 19 b’Umwami Yuhi V Musinga. Urutonde rw’abana be ni uru:
- Bakayishonga
- Rudacyahwa
- Rwigemera
- Mukamurela
- Musheshambugu
- Munonozi
- Mukangira
- Banamwana
- Nkuranga
- Nkurayija
- Badakengerwa
- Rutayisire
- Ruzibiza
- Ruzindana
- Ndahindurwa (Kigeli V)
- Mukabayojo (Spéciose)
- Subika
- Bagambaki
- Rudahigwa (Mutara III)
Urupfu rwe rufatwa nk’igice cya nyuma cy’amateka y’umuryango w’ubwami w’u Rwanda, kuko yari asigaye wenyine mu bana bose b’Umwami Yuhi V Musinga.
Igikomangoma Spéciose Mukabayojo azibukwa nk’umugore w’intwari, wicishaga bugufi, ukunda Imana n’igihugu cye, washyize imbere ubumwe n’ituze mu muryango w’Ubwami n’Abanyarwanda muri rusange.
