Impanuka y’indege ya gisivili yahitanye abantu 12 biganjemo ba mukerarugendo muri Kenya.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Ukwakira 2025, mu gace ka Tsimba Golini mu Ntara ya Kwale.
Polisi ya Kenya yatangaje ko abapfuye biganjemo ba mukerarugendo, ko kandi indege yari yahagurutse ku kibuga cya Diani nyuma iza kwisekura hasi mu gace ka Tsimba Golini.
Urwego Rushizwe Indege za Gisivili muri Kenya, rwavuze ko iyo ndege ifite ikirango ‘5Y-CCA’ yakoze impanuka saa kumi n’imwe n’iminota 30 za mu gitondo ko kandi yarimo abantu 12, Leta ikomeje iperereza ngo hamenyekanye icyateye impanuka.
