Muhanga: Kwizera Emmanuel w’Imyaka 19 y’amavuko wari ushoreye inka ayijyanye mu isoko yarohamye mu mugezi wa Ngabarongo.
Kwizera Emmanuel ni mwene Uwizeyimana Melchior na Mukamurenzi Donathile, batuye mu Mudugudu wa Muzamuzi, Akagari ka Gashorera, Umurenge wa Nyabinoni.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu, Nsabimana François yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko Kwizera Emmanuel yari ashoreye inka ayivanye iwabo i Nyabinoni akaba yari ayijyanye mu isoko mu Karere ka Ngororero.
Gitifu Nsabimana avuga ko mu makuru bahawe, avuga ko Kwizera yari afitanye gahunda n’umugabo wagombaga kumusanga ku kiraro cya Nyabarongo cyitiriwe Bourguet, giherereye mu Murenge wa Kibangu, ko bahahurira uwo mugabo akamufasha kwambutsa iyo nka.
Ati: ”Kwizera yageze ku kiraro cya Nyabarongo ategereza ko uwo mugabo ahagera, inka yari afite iramwishika yiroha mu mazi agerageza gukurura umugozi, kubera ko yamurushaga imbaraga iramukurura imujugunya muri Nyabarongo.”
Inka yo yoze muri Nyabarango irakuka ijya hakurya. Gusa Gitifu ntabwo yamenye niba bayisubije mu rugo, cyangwa yajyanywe mu isoko.
Gitifu Nsabimana avuga ko batabaye mu rukerera bubakeraho batarabona umurambo wa nyakwigendera. Nsabimana ati: ”Kugeza izi saha ntabwo turabona umurambo wa Nyakwigendera.”
Nsabimana avuga ko Kwizera we yari afite gahunda yo guca ku kiraro kuko atari gushobora kujya mu mazi ngo yambutse iyo nka.
Yavuze ko inzego zitandukanye zirimo DASSO, Umurenge, ababyeyi b’uyu musore, ndetse n’abazi koga bahari bakaba bategereje ko babona umurambo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi avuga ko Polisi ishinzwe Umutekano wo mu mazi (Marines) babimenyeshejwe bakaba bagiye gushaka uko umurambo ukurwa mu mazi.
Polisi yasabye abaturage kwirinda kwishora mu mazi cyane muri ibi imvura yatangiye kugwa, kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Polisi kandi yibukije abaturage gutangira amakuru ku gihe, kuko iyo bajya kuyimenyesha impanuka ikimara kuba bari kuba barohoye uwo musore.
