Urwego rw’Umuvunyi rwasohoye raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025, igaragaza ko rwakiriye ibibazo 2,960 bifitanye isano n’akarengane, imanza zisabirwa gusubirwamo na ruswa.
Muri ibyo bibazo, 73.6% byamaze gukemurwa, mu gihe 26.4% bikiri gukurikiranwa. Ibibazo byinshi byagaragaye byerekeye ubutaka n’imibereho myiza y’abaturage, bigaragaza ko ibyo ari byo byugarije benshi.
Urwego kandi rusesenguye amadosiye 33 ya ruswa, muri yo 16 yoherejwe muri RIB, 10 ashyikirizwa izindi nzego, 3 arashyingurwa kubera kubura ibimenyetso, naho 4 aracyakurikiranwa.
Mu manza 889 zasabirwaga gusubirwamo, imibonezamubano yihariye umubare munini, iz’imbonezamubano 383 (69%), cyane cyane izerekeye ubutaka, izungura n’imitungo itimukanwa.
Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko ibyo bikorwa bigaragaza intambwe ishimishije mu kurengera uburenganzira bw’abaturage no gukumira akarengane, rukaba rukomeje gusaba inzego zose gukorana mu kurwanya ruswa no gushyigikira ubutabera buboneye mu Rwanda.
