Kugira inzozi ni intambwe ya mbere mu rugendo rwo kugera ku ntsinzi. Ariko kugira inzozi gusa ntibihagije — bisaba umurava, gahunda, n’imyitwarire iganisha ku ntsinzi nyayo.
Dore ibintu 10 by’ingenzi byagufasha kugera ku nzozi zawe, haba mu buzima bw’umwuga, ubucuruzi, cyangwa imibereho ya buri munsi.
1. Menya icyo ushaka neza
Intangiriro y’ubutwari ni ukumenya neza aho ushaka kugera. Andika inzozi zawe, uzishyire mu magambo asobanutse kandi zigaragaze aho wifuza kuba mu gihe kiri imbere. Umuntu udafite intego agendera ku mubare w’iminsi, naho ufite intego agendera ku murongo w’ubuzima.
2. Tegura gahunda ifatika
Inzozi zidafite gahunda ni nk’indege itagira umu Pilot. Tegura gahunda igaragaza intambwe ugomba gutera buri munsi. Umenye aho utangirira, aho ujya, n’uko ugera aho ushaka.
3. Kora cyane, kandi ntucike intege
Abagera kure si abahanga cyane, ahubwo ni abakora cyane kandi ntibacike intege. Imihigo isaba gukora buri munsi, n’iyo byananirana, ukongera ugahaguruka. Uko ugenda ukora, niko wegereza inzozi zawe.
4. Shaka abantu bagusunikira imbere
Inzozi nziza zikura neza iyo uzikikije abantu batekereza neza. Shaka inshuti, abajyanama, cyangwa abantu bakugira inama, aba bagufasha kudacika intege. Irinde kandi ujye kure abatuma ubura icyizere icyizere. Shishoza, uhitemo inshuti nyayo.
5. Komeza kwiga no kwagura ubumenyi
Isi ihora ihinduka. Umunyarwanda yagize ati “Uwanga kumenya yanga gukira.” Komeza kwiga, gusoma, no gushaka amakuru mashya ajyanye n’ibyo ukora. Ubumenyi bushya ni bwo bugufungurira imiryango mishya.
6. Tangira aho uri, uko uri
Ntugategereze igihe cyiza, amafaranga menshi cyangwa abantu bazagufasha. Tangira n’icyo ufite. Abageze kure nabo batangiye bafite bike, ariko bafite icyerekezo n’ubutwari.
7. Menya guhangana n’ibigeragezo
Inzira y’inzozi ntabwo ihora itoshye. Uzahura n’ibigeragezo, abantu batakumva, ndetse no gutsindwa. Ariko gutsindwa ni isomo; si iherezo. Buri kigeragezo gishobora kuba intangiriro y’intsinzi ikomeye.
8. Jya wibuka impamvu watangiye
Hari igihe ibintu bizakugora, ariko ibuka impamvu watangiye. Ibyo bizagufasha gukomeza kujya imbere n’iyo wumva ushidikanya. Impamvu nyinshi zifatika zifasha umuntu kutava ku izima.
9. Jya ushimira intambwe ntoya
Ntugategereze kugera ku ntego ya nyuma ngo uzabone kwishima. Shimira buri gikorwa gito wuzuza, kuko buri kimwe ni ikiraro kigana ku nzozi zawe. Umutima ushima utuma ukomeza kugira imbaraga.
10. Senga kandi wizere Imana
Ubushobozi bwa muntu bugira aho bugarukira. Gusaba Imana kuyobora inzira yawe ni intwaro ikomeye mu rugendo rwo kugera ku byo wifuza. Kuko uko wihatira gukora, Imana nayo igufungurira amarembo.
Kugera ku nzozi zawe si ikintu kibaho mu ijoro rimwe. Ni urugendo rusaba igihe, ukwihangana, no kwitangira. Ariko iyo wubatse ku mpamvu ifatika, ugashyiramo umurava n’ukwizera, buri kintu kirashoboka.
