Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko adatemeranya n’abarokore bavuga ko ari abashyitsi ku Isi, bakemeza ko iwabo ari mu Ijuru.
Ibi yabivuze mu kiganiro cyihariye yagiranye na Televiziyo y’Igihugu ya Uganda (UBC) ku wa 4 Ugushyingo 2025, ubwo yari mu rugo rwe ruherereye mu Karere ka Soroti.
Museveni yavuze ko kuva mu myaka ya za 1960 atigeze yumva neza uburyo abantu bavuga ko bari ku Isi nk’abashyitsi, nyamara bakabaho imyaka myinshi. Yatanze urugero kuri Amos Kaguta, se umubyara, wapfuye afite imyaka 97, avuga ko bitumvikana ko umuntu wamaze imyaka isaga 90 ku Isi yakomeza kwiyita “umushyitsi.”
Ati: “Mu myaka ya 1960 nagize ikibazo ku barokore kubera ko bavuga ngo ‘Hano ku Isi turi abashyitsi; iwacu ni mu Ijuru’. Ariko se Amos Kaguta yapfuye afite imyaka 97. Umuntu wabayeho imyaka irenga 97 yakwitwa umushyitsi ate? Uwo mushyitsi ni bwoko ki?”
Museveni yakomeje agaragaza ko iyi myemerere ngo ikurura ubunebwe no kudakora, kuko abantu bayobowe n’iyo myumvire batabona umumaro wo gukora no gutera imbere ku Isi, ngo kuko biyumva nk’abatari iwabo.
Yagize ati: “Iyo umuntu avuga ko ari umushyitsi hano ku Isi, akamara imyaka 97 atagira icyo akora, ibyo ni bibi cyane. Iyo myumvire ituma abantu batagirira agaciro ubuzima hano ku Isi.”
Abarokore benshi bo bashingira kuri Bibiliya, cyane cyane ku murongo wo muri 1 Petero 2:11 uvuga ngo:
“Bakundwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n’abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi riwanya ubugingo.”
Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Museveni agaragaza uburyo ashimangira filozofiya y’iterambere n’imirimo, asanzwe avugira ku mugaragaro, aho yibanda ku kwigisha abaturage gukora cyane no kwigira, aho kwizera ko byose bizaboneka mu buryo bw’igitangaza.
Bamwe mu baturage bo muri Uganda bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye kuri ayo magambo. Hari abamushyigikiye bavuga ko asabye abantu kudashyira ubuzima bwabo mu ndoto z’ijuru gusa, ahubwo bakagirira agaciro ubuzima bari kubamo. Abandi bo bavuga ko Museveni yakabije, kuko ibyo abarokore bavuga ari ubusobanuro bw’iyobokamana, atari uguhakana agaciro k’ubuzima bwo ku Isi.
Ubu butumwa bwa Museveni bwongeye guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, benshi bibaza niba ari ikibazo cy’imyumvire y’iyobokamana cyangwa se impaka zishingiye ku iterambere.

