Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahamije ko Félix Tshisekedi yamwingingiye gutwara amabuye y’agaciro ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo ahagarike intambara imaze imyaka myinshi muri iki gihugu.
Mu ijambo rivuga ku bukungu bwa Amerika, Trump yatangaje ko kubera ko igihugu cye kiri ku mwanya wa mbere mu bihugu bibitse ibikomoka kuri peteroli na gaz byinshi, ubu gishaka no gukora batiri nyinshi cyifashishije amabuye y’agaciro.
Trump yagaragaje ko u Bushinwa buri gukora imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi ku muvuduko mwinshi, busarura amabuye y’agaciro menshi muri RDC, bityo ko Amerika igomba kubusimburayo kuko ngo yahagaritse intambara yo muri RDC.
Yagize ati “Tugomba kujya muri Congo, tukayatwara u Bushinwa, ariko mu by’ukuri nahagaritse intambara ya Congo n’u Rwanda. Barambwiye ngo ‘Nyabuna nyabuna, twakwishimira ko mwaza, mugatwara amabuye y’agaciro yacu’, ni byo tuzakora.”
Kuva muri Gashyantare 2025, abayobozi benshi bo muri RDC bagiriye inzinduko nyinshi muri Amerika, basaba ubutegetsi bwa Trump kubafasha guhagarika intambara bahanganyemo na AFC/M23 no kubaka inzego z’umutekano zabo, na bwo bukohereza Abanyamerika bacukura amabuye y’agaciro.
Ubutegetsi bwa Trump bwahisemo gukemura aya makimbirane binyuze mu bufatanye bw’u Rwanda, RDC n’ibindi bihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, ariko Abanyamerika bakabigiramo uruhare, bakabonamo inyungu.
Tariki ya 4 Ukuboza 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro n’ubufatanye bw’akarere mu iterambere ry’ubukungu, yitezweho guhagarika burundu ikibazo cy’umutekano kimaze imyaka myinshi mu karere.
Aya masezerano ateganya ko u Rwanda na RDC bizifatanya mu bucukuzi, itunganywa no mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro kandi ko abashoramari b’Abanyamerika bazabigiramo uruhare.
Abanyamerika bahanze amaso amabuye y’agaciro yo mu karere, cyane cyane ayifashishwa mu gukora batiri z’imodoka n’ibindi bikoresho by’ingenzi