×

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryatangaje ko indege z’intambara n’iza drones ziturutse mu Burundi zagabye ibindi bitero ku Banyamulenge batuye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibi bitero byagabwe mu rukerera rwo ku wa 13 Ukuboza 2025, ashimangira ko ingabo z’u Burundi zabigizemo uruhare rutaziguye.

Yagize ati: “Indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25, kajugujugu z’intambara ndetse na drones z’igisirikare, biyoborerwa ku butaka bw’u Burundi, zagabye ibitero bihumblindira mu midugudu ituwe cyane n’Abanyamulenge ya Mikenke na Rwitsankuku, hirengagijwe bikomeye amahame shingiro y’itegeko mpuzamahanga ry’ubutabazi.”

AFC/M23 ivuga ko ibi bitero byibasiye abasivili ku bushake, bikica abantu barimo abagore n’abana, kandi ko bigize ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu.

Iri huriro kandi ryibukije ko no mu gitondo cyo ku wa 12 Ukuboza 2025, indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yagabye igitero ku nkambi y’impunzi z’Abanyamulenge iri mu gace ka Mikenke.

Ku rundi ruhande, umunyapolitiki Moïse Nyarugabo yatangaje ko ibi bitero by’ingabo za RDC n’iz’u Burundi ku basivili biterwa n’uko zikomeje gutsindwa ku rugamba. Yavuze ko mu byumweru bibiri bishize, izo ngabo zambuwe ibice byinshi byo mu kibaya cya Rusizi, bityo zikaba zitangiye kwibasira abaturage b’inzirakarengane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ikiza cy’inkubi y’umuyaga yiswe ‘Melissa’ iherutse kucyibasira. Amakuru IGIHE ikesha...

Read out all

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 batorotse nyuma yo gutsindwa na M23, bari guhigwa.

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigishwa uruhindu n’inzego z’umutekano z’igihugu cyabo, bazira gutoroka akazi ka gisirikare nyuma yo kwirukanwa muri Repubulika...

Read out all

Rutaremara yashinje Tshisekedi kugura abanyamahanga bakamufasha gukora ‘Jenoside’

Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremara, yagaragaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, agura abanyamahanga kugira...

Read out all

Ingingo Abadepite bashingiyeho bemeza Itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda ryakuruye impaka

Ku wa 5 Mutarama 2026, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda, icyemezo cyakiriwe n’impaka nyinshi mu baturage haba kuri...

Read out all

Yahungiye mu Rwanda nyuma yo gusambanywa n’abarenga 100: Agahinda k’uwandujwe Sida FDLR

Kenshi iyo havuzwe uburyo ubutegetsi bwa Repubulika Ihanaranira Demokarasi ya Congo bwimitse urwango ku Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi, hari ababikerensa...

Read out all

Minisitiri Bizimana yasabye abantu kurwanya imvugo z’urwango n’iza politiki ishingiye ku ivanguramoko.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène, yavuze ko hari abantu bayobowe n’urwango n’ivanguraruhu bagoreka nkana igisobanuro cy’ijambo “Ubwenge”, bakarihuza n’inabi,...

Read out all