×

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko abarwanyi baryo badakwiye kugaragazwa nk’abanyamahanga cyangwa abakozi b’u Rwanda, kuko ibyo bishyigikira umugambi wo kwambura Abanye-Congo ubwenegihugu bwabo.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 13 Ukuboza 2025 ubwo yasubizaga bimwe mu bihugu bigize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano byashinje iri huriro kurenga ku gahenge no gufashwa n’u Rwanda.

Kanyuka yanditse ko imirwano ikomeye iherutse kubera mu bice biri mu kibaya cya Rusizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo yatewe n’uko Ingabo za RDC, ingabo z’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga byarenze ku gahenge, bigaba ibitero ku basivili.

Yasobanuye ko AFC/M23 ari ihuriro ry’Abanye-Congo barwanira gukemura impamvu muzi z’ibibazo byugarije igihugu cyabo birimo icy’ubuyobozi bubi bushyigikira imitwe yitwaje intwaro irimo uw’abajenosideri wa FDLR n’ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi.

Ati “Igitekerezo kigamije kugaragaza AFC/M23 nk’ ‘abanyamahanga’ cyangwa abakozi b’u Rwanda kigoreka ukuri mu buryo bushobora guteza akaga, kigaha ishingiro umurongo wa Leta ya Kinshasa ishaka kwirukana bamwe mu Banye-Congo cyangwa ikabashyira mu cyiciro cya kabiri cy’ubwenegihugu.”

AFC/M23 yatangaje ko kuba yo n’u Rwanda bihuje imyumvire y’uko umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ingengabitekerezo yawo biteje ikibazo ku mutekano, bidakwiye kuba impamvu yo gushinja impande zombi gukorana.

Yibukije umuryango mpuzamahanga ko abarwanyi bayo barwanira uburenganzira bw’ubwenegihugu, gusaba ko impunzi z’Abanye-Congo ziri mu mahanga zicyurwa, bakanarinda umutekano w’abaturage bafite ibyago byo gutsembwa na FDLR yifatanyije n’ingabo za RDC n’iz’u Burundi.

Kanyuka yagize ati “Twahatiwe gufata intwaro kugira ngo twirinde mu gihe Leta yiyemeje gutsemba Abanye-Congo b’Abatutsi, ikaba itanubahiriza amasezerano yashyizeho umukono. Kuva twatangira ibiganiro bya Doha, indege z’intambara za Leta ya Kinshasa zirimo drones zatugabyeho ibitero simusiga byinshi, ku rugamba no mu bice twabohoye, bitera impfu nyinshi z’inzirakarengane.”

Yasobanuye ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryafunze inzira Abanyamulenge batuye mu gice cya Minembwe banyuragamo bajya ku masoko, rigamije kubicisha inzara, n’aho bamwe muri bo bahungiye bakomeza kugabwaho ibitero bya drones, nta buryo bafite bwo kwirwanaho.

Ati “Amabaruwa menshi twandikiye abahuza n’umuryango mpuzamahanga n’amatangazo ya buri munsi menshi, ntarasubizwa kandi ntacyo ahindura. Niba Leta ya Kinshasa, mu bubasha bwayo nka Leta, ifite uburenganzira bwo kugenzura ubutaka bw’igihugu n’iyo yaba ishoza intambara ku baturage bayo, natwe nk’abaturage b’igihugu, dufite uburenganzira bwo kurinda ubuzima bwacu na bagenzi bacu bagabwaho ibitero, bari hafi gutsembwa na Leta yabo.”

AFC/M23 yatangaje ko ibiganiro by’ukuri no kuba Leta ya RDC yakubahiriza amasezerano yashyizeho umukono ari byo byakemura impamvu muzi z’aya makimbirane. Yahamagariye umuryango mpuzamahanga gusaba Leta ya RDC kubahiriza ibyo yemeye.

AFC/M23 yasobanuye ko iri kurwanira Abanye-Congo bambuwe uburenganzira bwabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ikiza cy’inkubi y’umuyaga yiswe ‘Melissa’ iherutse kucyibasira. Amakuru IGIHE ikesha...

Read out all

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 batorotse nyuma yo gutsindwa na M23, bari guhigwa.

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigishwa uruhindu n’inzego z’umutekano z’igihugu cyabo, bazira gutoroka akazi ka gisirikare nyuma yo kwirukanwa muri Repubulika...

Read out all

Rutaremara yashinje Tshisekedi kugura abanyamahanga bakamufasha gukora ‘Jenoside’

Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremara, yagaragaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, agura abanyamahanga kugira...

Read out all

Ingingo Abadepite bashingiyeho bemeza Itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda ryakuruye impaka

Ku wa 5 Mutarama 2026, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda, icyemezo cyakiriwe n’impaka nyinshi mu baturage haba kuri...

Read out all

Yahungiye mu Rwanda nyuma yo gusambanywa n’abarenga 100: Agahinda k’uwandujwe Sida FDLR

Kenshi iyo havuzwe uburyo ubutegetsi bwa Repubulika Ihanaranira Demokarasi ya Congo bwimitse urwango ku Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi, hari ababikerensa...

Read out all

Minisitiri Bizimana yasabye abantu kurwanya imvugo z’urwango n’iza politiki ishingiye ku ivanguramoko.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène, yavuze ko hari abantu bayobowe n’urwango n’ivanguraruhu bagoreka nkana igisobanuro cy’ijambo “Ubwenge”, bakarihuza n’inabi,...

Read out all