×

Ngoboka Joël utuye mu Mudugudu wa Makambi, Akagari ka Karenge,Umurenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi ubwo yari abyutse saa kumi n’imwe n’igice za mugitondo, agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo, yatunguwe no kugera mu cyumba cy’uruganiriro (salon) asanga inzu abajura bayitoboye bamwibye televiziyo n’ibikoresho byayo.

Iyo inzu ni yubakishije amatafari ahiye ariko yubutswe hakoreshejwe ibyondo ,iteye umucanga inyuma, abajura bayitoboye mu buryo bwatunguye benshi kuko mu bari mu nzu nta n’umwe wigeze abumva bacukura.
Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya Ngoboka yagize ati: “Abajura baje nijoro ku isaha tutazi, twaryamye, twasinziriye, bacukura inzu nari ndyamyemo n’umugore n’abana 8. Bahereye mu mutwe wayo,igice cyinjira muri salo, binjiramo batwara televiziyo n’ibijyana na yo byose.”
Anavuga ko televiziyo ubwayo yari yayiguze amafaranga ibihumbi 100, ibiyiherekeza abigura amafaranga ibihumbi 35.
Ashimira cyane ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwimbogo, abaturanyi be n’inzego z’umutekano zihakorera,uburyo bamutabaye n’uko barimo kumufasha gushakisha abo bajura.
Ati: “Nifuza ko bakora ibishoboka byose abo bajura bagafatwa bakangarurira televiziyo bakanahanwa.”
Yunzemo ati: “Yatumaraga irungu mu rugo,tukayireberaho amakuru na gahunda zindi za Leta,tukamenya aho igihugu kigeze n’abana bakayigiraho amasomo amwe n’amwe biga ku mashuri. Baduhombeje cyane.”
Ngoboka akomeza avuga ko atari ubwa mbere baza kumwiba kuko hari hashize imyaka 3 bamwibye ingurube mu kiraro, ifatirwa mu gishanga cya Gishoma mu gicuku kuko yumvise bayijjyanye agahita atabaza,abaturage bagatangatanga abo bajura, bumvise basatiriwe barayita bariruka.
Anavuga ko bari bamaze iminsi baza kumwiba mu mirima none bageze aho batobora inzu.
Ni abajuru muri ako gace bakaza ubukana cyane iyo Iminsi Mikuru ya Noheli n’Ubunani byegereje.
Ngoboka asaba ubuyobozi gukaza ingamba aba bajura ntibabarishe nabi iminsi mikuru isoza umwaka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Nzayishima Joas, avuga ko hatangiye iperereza, ko hari n’ibimenyetso batangiye kubona bitanga icyizere ko abo bajura bashobora gufatwa.
Ati: “Abajura twarabahagurukiye muri uyu murenge wacu, baba abiba mu isoko rya Gishoma n’andi masoko, abategera abaturage mu mayira bakabambura ibirimo amatelefoni, abiba imyaka mu mirima n’abo batobora inzu z’abaturage.
Ntihabura rimwe na rimwe abaduca mu rihumye bakagira abaturage biba nk’uko byagendekeye uriya. Na bo turabahiga, abenshi bagafatwa. N’aba turi kubashakisha. Hari icyizere ko bashobora gufatwa.”
Avuga ko ubuyobozi n’inzego z’umutekano bazi neza ko mu minsi nk’iyi yegereza iminsi mikuru isoza umwaka ubujura mu giturage bwiyongera ari yo mpamvu n’ingamba zo kubuhashya bazikaza.
Uwo muyobozi yasabye abaturage kurushaho kwicungira umutekano wabo n’ ibyabo ku bufatanye n’ubuyobozi n’ inzego z’umutekano, bagenda kumanywa bakagira abo basiga ku ngo kuko hari ababiba kumanywa bamaze gucunga ko nta n’umwe usigaye mu rugo.
Banasabwe kwihutira gutanga amakuru igihe hari ugize ikibazo kugira ngo abagizi ba nabi nk’abo bajye bahashywa cyangwa bafatwe,hakumirwe icyaha kitaraba.

INKOMOKO: UMURYANGO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Buumi Casino 2026 – miten aloittaa ja mitä odottaa

Käyttäjäkokemus alusta alkaen: suunnittelu ja navigointi Alusta itsessään buumi casino on rakennettu niin, että sekä kokeneet pelaajat että uudet tulokkaat saavat tehokkaan...

Read out all

Rizk Casino 2026: yksityiskohtainen näkökulma ja analyysi

Rizk Casinon brändi: luotettavuus ja vastuullinen pelaaminen Ensivaikutelma Rizk Casinosta syntyy sen selkeästä sivustorakenteesta sekä siitä, miten pelitarjonta ja tuki yhdistyvät. Tutustumme...

Read out all

One Casino 2026 – kokonaisvaltainen katsaus ja suositukset

Miten One Casino erottuu nykyisessä nettikasinomarkkinassa? Kolmas näkökulma keskittyy käyttäjäkokemukseen mobiilissa. Responsiivisen suunnittelun avulla one-kasino.fi sivusto mukautuu eri näyttökoon, joten pelaajat voivat...

Read out all

wowbet download 2392022-12-10

Download for Android apk and iOS Content Gambling laws in Bangladesh Weekly Tournaments – Prize Pool of BDT 800,000 POPULAR POSTS Aviator...

Read out all

Imbangukiragutabara zaciwe miliyoni 46Frw kubera gukora impanuka nta bwishingizi

Umwaka ushize wa 2025, imodoka esheshatu zitwara abarwayi zizwi nk’imbangukiragutabara zaciwe amafaranga Miliyoni 45.6Frw kubera gukora impanuka zidafite ubwishingizi bw’ibinyabiziga. Nibakure Florence...

Read out all

APR FC yasangiye n’abakomeye nyuma yo kugarika Rayon Sports

Nyuma yo utsinda Rayon Sports ibitego 4-1 mu mukino wa Super Coupe 2025, abakinnyi b’ikipe y’Ingabo basangiye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda,...

Read out all