×

Leta y’u Burundi iherutse kwakirana urugwiro abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bayihungiyeho ubwo ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryafataga ibice byinshi byo mu kibaya cya Rusizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Abarwanyi ba FDLR binjiye mu Burundi kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 10 Ukuboza 2025, bari kumwe n’abasirikare ba RDC n’abo mu ihuriro Wazalendo babarirwa mu bihumbi 2000.

Abenshi muri bo bageze mu Burundi banyuze ku kiraro cy’umugezi wa Rusizi utandukanya ibihugu byombi, ingabo z’u Burundi zibakusanyiriza ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Buganda no mu nkambi y’agateganyo ya Cishemere na Kansega.

Ku kibuga cya Buganda, Ingabo z’u Burundi zahaye ibiribwa FDLR n’abasirikare ba RDC babarirwa mu 1600, ariko aba Wazalendo barenga 400 ntabyo bahawe. Ibyo bishimangira umubano mwiza umaze igihe uvugwa hagati y’impande zombi.

Urubuga SOS Medias rwatangaje ko Leta y’u Burundi iri gutegura inkambi iri kure y’umupaka yo gushyiramo abarwanyi ba FDLR, Wazalendo na FARDC, mu gihe itegereje ubufasha bwa Komite mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge (ICRC).

ICRC igira uruhare rukomeye mu gufasha impande ziri mu ntambara gukemura bimwe mu bibazo zitumvikanaho, cyane cyane guhererekanya imfungwa z’intambara. Ni yo yakuye ingabo za RDC mu bice bigenzurwa na M23, izijyana i Kinshasa.

Byakoroha ko ICRC yakura ingabo za RDC na Wazalendo mu Burundi, ikabajyana i Kinshasa cyangwa mu bindi bice bigenzurwa na Leta ya RDC. Ikibazo gihari ni niba Leta y’u Burundi izagumana abarwanyi ba FDLR cyane ko ari Abanyarwanda cyangwa se niba izemera kubohereza mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga Leta y’u Burundi n’iya RDC biri mu nama z’urudaca zo gutegura urugamba rukomeye rwo kwisubiza ibice byo mu kibaya cya Rusizi biherutse gufatwa na M23 birimo umujyi wa Uvira.

Ubutegetsi bw’ibi bihugu byombi bushyize mu bikorwa umugambi w’uru rugamba, bushobora kwiyambaza n’abarwanyi bo mu mitwe ya Wazalendo na FDLR, baba abahungiye mu misozi miremire yo muri Kivu y’Amajyepfo n’abahungiye mu Burundi.

Umubano w’u Burundi na FDLR umaze igihe

Hashize imyaka myinshi havugwa ubufatanye hagati ya Leta y’u Burundi na FDLR. Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse tariki ya 23 Ugushyingo 2009 yagaragaje ko hari intwaro nyinshi uyu mutwe wagiye ukura mu Burundi, uzinyujije muri Uvira na Fizi.

Mu 2008, u Burundi bwaguze imbunda 40.000 za Steyr AUG muri Malaysia, busobanura ko bwaziguriye abapolisi. Impuguke za Loni zagaragaje ko ibyo bitumvikana kuko abapolisi b’iki gihugu batarengaga 20.000. Byahishuwe ko zohererejwe FDLR, na yo iha Leta y’u Burundi amabuye y’agaciro nk’ingurane.

Iyi raporo yasobanuye ko kuva mu 2005 ubwo ishyaka CNDD-FDD ryajyaga ku butegetsi, u Burundi bwahindutse ibirindiro by’ibanga bya FDLR kuko hari amagana y’abarwanyi b’uyu mutwe batorejwe i Bujumbura, bakambuka bajya ku rugamba mu burasirazuba bwa RDC.

Mu gihe cy’ibikorwa byo kurwanya FDLR nka Kimia II, hagati ya Nyakanga na Kanama 2009, abarwanyi benshi b’uyu mutwe w’iterabwoba bahungiye mu Burundi, bakirwa na yombi.

Muri ibyo bihe, bamwe mu barwanyi ba FDLR bemeje ko uyu mutwe wari ufitanye umubano udasanzwe na Gen Adolphe Nshimirimana wayoboraga urwego rw’ubutasi rw’u Burundi n’abofisiye bakuru muri Polisi y’u Burundi. Abo muri Leta y’u Burundi na bo barabyemeje.

Izi mpuguke zasanze kuva muri Kamena kugeza muri Kanama 2009, Agricole Ntirampeba wari Umuyobozi w’Ibiro bya Gen Nshimirimana, yaravuganye inshuro 13 na ofisiye wa FDLR witwaga Major Mazuru. Abo muri FDLR baje kwemeza ko aba bofisiye b’u Burundi bombi bafashije uyu mutwe kubona ibikoresho n’ubuvuzi.

Agricole Ntirampeba wazamuwe ku ipeti rya Général Major, ni Ambasaderi w’u Burundi muri RDC kuva mu 2022. Uyu mwanya yawushyizweho na Perezida Evariste Ndayishimiye. Gen Nshimirimana we yishwe arashwe muri Kanama 2015.

Mu 2015, Leta y’u Burundi yitabaje abarwanyi ba FDLR ubwo i Bujumbura hatutumbaga umwuka mubi wa politiki watumye habaho igerageza ryo gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

Amakuru yizewe yemeza ko ubwo umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongeraga kuzamba nyuma y’agahenge ko mu 2022, Leta y’u Burundi yashyize imbaraga mu mubano wayo n’imitwe irimo FDLR na FLN irwanya Leta y’u Rwanda, irayihuza kugira ngo ikorane.

Muri Kanama na Nzeri 2024, abayobozi bo muri iyi mitwe barimo Ntawunguka Pacifique uzwi nka Gen Omega, Lt Gen Habimana alias Hamada, Brig Hakizimana Antoine alias Jeva, Col Hategekimana Honore alias Theophile, bahuriye n’abasirikare bakuru b’u Burundi Hôtel Green Village Iwacu muri Bukinanyana na Hôtel Mwarangabo muri Kabarore.

Ubwo Leta y’u Burundi yoherezaga ingabo mu Burasirazuba bwa RDC guhera mu 2022, zavuzweho gukorana n’abarwanyi ba FDLR mu bice bitandukanye birimo teritwari ya Masisi, bihujwe n’ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi n’inyungu zishingiye ku bukungu.

Abarwanyi ba M23 birukanye Ingabo z’u Burundi muri Kivu y’Amajyaruguru no mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyepfo, zimukira muri teritwari ya Uvira, zikomeza gukorana na FDLR, ingabo za RDC na Wazalendo.

Ubu bufatanye bushobora gutuma abarwanyi ba FDLR bahungiye mu Burundi badafatwa nk’impunzi, ahubwo bakaba abafatanyabikorwa bakiriwe mu rugo rwa kabiri, bashobora no kugira uruhare rukomeye mu mitegurire ya ’contre-attaque’ kuri M23.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ikiza cy’inkubi y’umuyaga yiswe ‘Melissa’ iherutse kucyibasira. Amakuru IGIHE ikesha...

Read out all

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 batorotse nyuma yo gutsindwa na M23, bari guhigwa.

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigishwa uruhindu n’inzego z’umutekano z’igihugu cyabo, bazira gutoroka akazi ka gisirikare nyuma yo kwirukanwa muri Repubulika...

Read out all

Rutaremara yashinje Tshisekedi kugura abanyamahanga bakamufasha gukora ‘Jenoside’

Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremara, yagaragaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, agura abanyamahanga kugira...

Read out all

Ingingo Abadepite bashingiyeho bemeza Itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda ryakuruye impaka

Ku wa 5 Mutarama 2026, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda, icyemezo cyakiriwe n’impaka nyinshi mu baturage haba kuri...

Read out all

Yahungiye mu Rwanda nyuma yo gusambanywa n’abarenga 100: Agahinda k’uwandujwe Sida FDLR

Kenshi iyo havuzwe uburyo ubutegetsi bwa Repubulika Ihanaranira Demokarasi ya Congo bwimitse urwango ku Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi, hari ababikerensa...

Read out all

Minisitiri Bizimana yasabye abantu kurwanya imvugo z’urwango n’iza politiki ishingiye ku ivanguramoko.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène, yavuze ko hari abantu bayobowe n’urwango n’ivanguraruhu bagoreka nkana igisobanuro cy’ijambo “Ubwenge”, bakarihuza n’inabi,...

Read out all