Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko nyuma y’uko Umujyi wa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wigaruriwe n’abarwanyi b’Umutwe wa AFC/M23, u Burundi bukwiye kwakira uwo mutwe nk’umuturanyi mushya bakagira ibyo bumvikana kuko kutabikora bibushyira mu bibazo budafitiye ibisubizo.
Ni ingingo Senateri Uwizeyimana yagarutseho mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu cyagarukaga ku ifatwa ry’Umujyi wa Uvira.
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko ubundi impamvu ifatwa ry’Umujyi wa Uvira ryaciye igikuba ari uko wari izingiro ry’imigambi yo kurwanya AFC/M23 ndetse n’ipfundo ry’ubuhahirane bw’u Burundi.
Ati “Abantu bose batsindiwe i Goma n’i Bukavu na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amagepfo na we ni ho yari ari na Wazalendo.”
Yasobanuye ko kuba ihuriro ry’abarwanya AFC/M23 ryari ryaraje kwisuganyiriza muri Uvira rigakomeza kuhategurira imigambi yaryo byatumye kuhafata bica igikuba ariko kandi bishyira u Burundi mu mayira abiri ku buryo asanga bushobora kwisanga baganira n’abarwanyi bigaruriye uwo mujyi.
Ati “M23 gukomeza kumanuka hariya hose u Burundi bwaba buri mu kato busigaranye Tanzania gusa. Hari ikindi cyambu bwaba bufite cyitwa Mpurungu kuri Zambia ariko naho ni kure. Ikigaragara ni uko ubuhahirane bw’abatuye i Bujumbura n’abo muri Uvira bigaragaza ko uriya mujyi uvuze ikintu kinini ku Burundi.”
Ibyo kandi byiyongeraho ikibazo cy’ingabo z’u Burundi zidafite inzira yo gutaha kandi zaramaze gutsindwa.
Ati “Hari Ingabo z’u Burundi zagiye mu gihugu cyazo ni byiza ariko hari n’izindi zasigaye hejuru mu misozi. Ikibazo ni ukumenya ngo ziriya zasigaye zizanyura hehe? Bizasaba ko u Burundi bwumvikana na M23 ifite hariya ibahe inzira banyuremo.”
Yakomeje agira ati “ Ubundi u Burundi uyu munsi bufite umuturanyi mushya kandi budakunda. Ni umuturanyi wahageze ku gatuza batabishaka kuko baramurwanyije birabananira arabirukana.”
Ku kijyanye n’igihe AFC/M23 yahisemo gufatira Uvira, Uwizeyimana yavuze ko icya mbere ari uko nta ho bihuriye n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe muri Amerika hagati y’u Rwanda na RDC.
Ikindi cyatumye Uvira ifatwa ubu ngo ni uko AFC/M23 yari ibizi neza ko harimo ingabo n’ibikoresho byinshi byo kuyirwanya nyuma yo kwigarurira Goma na Bukavu noneho na yo ifata amezi ahagije yo gutegura urugamba.
Ibyo ngo byiyongereyeho kuba agahenge Leta ya RDC yemeranyije n’uwo mutwe ko guhagarika kurwana yaragiye ikarengaho bituma AFC/M23 ibona ko inzira y’ibiganiro nta musaruro iri gutanga ikomeza iy’urugamba, ibasha kwigarurira ibindi bice kuko ibyo bemeranyaga mu biganiro bitakorwaga.
Nyuma y’aho ihuriro AFC/M23 rifashe Umujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Leta y’u Burundi yafunze umupaka wa Kavimvira na Vugizo uhuza iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni nyuma y’uko n’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi imaze igihe ifunze.