Ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo gikomeje guhindura isura. Mu gihe abantu batekerezaga ko amasezerano yasinyiwe i Washington D.C agiye gushyira iherezo ku mutekano muke, ibiri kuba ni ikinyuranyo kuko aho kugira ngo agahenge kaboneke, intambara irakomeje ndetse n’igitutu cyashyizwe ku Rwanda, hirengagizwa umuzi w’ibibazo.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yanditse kuri X ashinja u Rwanda ko rwishe amasezerano ya Washington.
Ni amagambo akurikiye igitutu n’ubundi kimaze iminsi mike kiri ku Rwanda kuva intambara yakongera kubura muri Kivu y’Amajyepfo ndetse umutwe wa M23 ukigarurira Umujyi wa Uvira.
https://platform.twitter.com/embed/Tweet.html?creatorScreenName=igihe&dnt=false&embedId=twitter-widget-0&features=eyJ0ZndfdGltZWxpbmVfbGlzdCI6eyJidWNrZXQiOltdLCJ2ZXJzaW9uIjpudWxsfSwidGZ3X2ZvbGxvd2VyX2NvdW50X3N1bnNldCI6eyJidWNrZXQiOnRydWUsInZlcnNpb24iOm51bGx9LCJ0ZndfdHdlZXRfZWRpdF9iYWNrZW5kIjp7ImJ1Y2tldCI6Im9uIiwidmVyc2lvbiI6bnVsbH0sInRmd19yZWZzcmNfc2Vzc2lvbiI6eyJidWNrZXQiOiJvbiIsInZlcnNpb24iOm51bGx9LCJ0ZndfZm9zbnJfc29mdF9pbnRlcnZlbnRpb25zX2VuYWJsZWQiOnsiYnVja2V0Ijoib24iLCJ2ZXJzaW9uIjpudWxsfSwidGZ3X21peGVkX21lZGlhXzE1ODk3Ijp7ImJ1Y2tldCI6InRyZWF0bWVudCIsInZlcnNpb24iOm51bGx9LCJ0ZndfZXhwZXJpbWVudHNfY29va2llX2V4cGlyYXRpb24iOnsiYnVja2V0IjoxMjA5NjAwLCJ2ZXJzaW9uIjpudWxsfSwidGZ3X3Nob3dfYmlyZHdhdGNoX3Bpdm90c19lbmFibGVkIjp7ImJ1Y2tldCI6Im9uIiwidmVyc2lvbiI6bnVsbH0sInRmd19kdXBsaWNhdGVfc2NyaWJlc190b19zZXR0aW5ncyI6eyJidWNrZXQiOiJvbiIsInZlcnNpb24iOm51bGx9LCJ0ZndfdXNlX3Byb2ZpbGVfaW1hZ2Vfc2hhcGVfZW5hYmxlZCI6eyJidWNrZXQiOiJvbiIsInZlcnNpb24iOm51bGx9LCJ0ZndfdmlkZW9faGxzX2R5bmFtaWNfbWFuaWZlc3RzXzE1MDgyIjp7ImJ1Y2tldCI6InRydWVfYml0cmF0ZSIsInZlcnNpb24iOm51bGx9LCJ0ZndfbGVnYWN5X3RpbWVsaW5lX3N1bnNldCI6eyJidWNrZXQiOnRydWUsInZlcnNpb24iOm51bGx9LCJ0ZndfdHdlZXRfZWRpdF9mcm9udGVuZCI6eyJidWNrZXQiOiJvbiIsInZlcnNpb24iOm51bGx9fQ%3D%3D&frame=false&hideCard=false&hideThread=false&id=1999829630618919050&lang=en&maxWidth=560px&origin=https%3A%2F%2Figihe.com%2Fpolitiki%2Farticle%2Famerika-yaba-yarebye-macuri-mu-gushinja-u-rwanda-ibibazo-byo-muri-uvira&sessionId=958a479797a58eda229f974ca7bdbcd6d8ce7d54&siteScreenName=igihe&theme=light&widgetsVersion=2615f7e52b7e0%3A1702314776716&width=550px
Ibimenyetso byacaga amarenga
Umusesenguzi waganiriye na IGIHE, yavuze ko ibyo Amerika ishinja u Rwanda “ari ibintu bitarureba” kuko ikibazo gihari kiruta kure kuba hari imirwano yongeye kubura.
Mbere gato y’uko amasezerano y’amahoro asinyirwa muri Amerika, hari hashize igihe kinini hari amajwi y’umutwe wa M23 avuga ko ibintu bikomeje guhindura isura hafi y’umupaka w’u Burundi, ndetse usaba amahanga kutarebera ibiri kuba.
Icyo gihe ibiganiro byari birimbanyije hagati y’u Rwanda na RDC i Washington D.C n’ibya M23 na Leta ya RDC i Doha.
Kugera mu Ukwakira, Ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 10 zari zimaze gushinga ibirindiro mu bice bitandukanye bya Uvira no mu misozi ya Mwenga, ndetse ku rundi ruhande i Kinshasa naho hari hakomeje imyiteguro ikomeye kuko abacanshuro babarirwa mu bihumbi bo muri Colombia na El Salvador bahawe ikiraka n’Umunyamerika witwa Erik Prince ufite sosiyete itanga serivisi z’abacanshuro.
Icyo gihe u Rwanda rwagaragaje ko imyitwarire ya RDC n’u Burundi iteye inkeke ndetse amakuru IGIHE ifite ni uko ibyo byose byagiye bigaragarizwa abahuza, yaba i Doha n’i Washington D.C.
Nta kintu na kimwe cyakozwe kuri ibyo bintu byose, kugeza n’aho Ingabo z’u Burundi zikomeje kugota uduce turimo Minembwe, Lemera n’ahandi.
Muri Kanama, FARDC na Wazalendo bahaye Abanyamulenge iminsi 10 yo kuva muri Uvira bitaba ibyo bose bakicwa, banamenyeshwa ko batemerewe kujya ku masoko, ku mavuriro cyangwa se ahandi.
Imibare yerekana ko nibura hejuru ya 80% by’inzu z’Abanyamulenge bo muri Kivu y’Amajyepfo zasenywe, inka zabo zibarirwa mu bihumbi birindwi ziricwa.
Bigeze muri Nzeri, batangiye kwimwa amazi, batangira gufatwa, baricwa, intumbero ari uko ubwicanyi bugomba gukomeza kugeza barimbuwe bose. Ibintu byakomeje gufata umurego bigera mu minsi isatira isinywa ry’amasezerano ari bwo M23 yavuze ko igiye gutabara abari kwicwa.
Umwe mu baganiriye na IGIHE wakurikiranye iki kibazo yagize ati “Aho ni ho haturutse intambara bundi bushya. Ntabwo M23 yari ifite intumbero yo gufata Uvira, icyo bakoraga ni ukwirwanaho ndetse n’Abanyamerika bari babizi, Abanya-Qatar bari babizi.”
“Muri Qatar abari bahari bavuga ibi byose bari babizi, byaravuzwe mu biganiro inshuro nyinshi, ko batari bukomeze kurebera ubwicanyi.”
Igikomeje kwibazwa ni uburyo imirwano yubuye mu gihe cy’amasezerano, mu gihe Isi yose yari ihanze amaso akarere yumva ko ikibazo kigiye gukemuka.
“Impamvu imirwano yatangiye mu gihe cy’amasezerano, iroroshye, uwasubiza amaso inyuma wese yabibona. Muri Amerika, ntabwo Leta ya Tshisekedi yemeraga ibiri kuganirwaho, yari ikomeje ibikorwa byayo.”
“Birasanzwe ko buri gihe ahengera hari ikigiye kwemezwa ibintu bigahindura isura. Abantu ntabwo barabibona ariko ni amayeri Tshisekedi ahora akora, n’umwaka ushize byarabaye.”
Ikigaragaza ko Tshisekedi atari yiteguye gushyira mu bikorwa ibiri mu masezerano na mbere y’uko asinywa, ni uko byageze n’aho itsinda rye ryari mu biganiro i Washington ritesha agaciro inyandiko zari zarasinywe muri Nyakanga.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Urwego rw’Ubutasi rwa RDC, Brig Gen Patrick Sasa Nzita, yigeze kubwira intumwa za Amerika mu biganiro i Washington ko inyandiko yemejwe n’inzego z’ubutasi ijyanye no gutsinsura FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda “ari bullshit [umwanda].”
Icyo gihe bivugwa ko Sasa yategetswe na Amerika guhindura imvugo, arinangira, biba ngombwa ko asohorwa mu cyumba cy’ibiganiro ku ngufu kubera guteza akavuyo.
Iyo nyandiko yari yarasinyweho n’uwari Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa RDC, Gen Christian Ndaywel Okura, inemezwa na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bya Amerika, u Rwanda na RDC.
Impfu zikomeje kwiyongera
Kuva iyi ntambara yakongera kubura, bivugwa ko hari abasirikare barenga ibihumbi bine b’u Burundi bamaze kuyigwamo. Amakuru yemeza ko abandi barenga 800 bafashwe bugwate na M23.
Hari kandi abagera ku bihumbi bitandatu bagose imisozi ya Minembwe.
Ku rundi ruhande umutwe wa FDLR na Wazalendo ikomeje kwikwiza mu bushobozi kandi bibifashijwemo n’Igisirikare cya RDC. Bivugwa ko mbere y’uko amasezerano asinywa, tariki ya 29 Ugushyingo FARDC yahaye iyi mitwe toni zirenga eshatu z’amasasu.
Aya masasu yaherekejwe n’ibiryo bijyanwa mu bice birimo Bibwe na Hembe, hashingiwe ku itegeko ryatanzwe n’Umuyobozi wa Rejima ya 3402 y’Ingabo za RDC, Colonel Salomon Tokolonga.
“Abari inyuma y’igitutu gishyirwa ku Rwanda ntacyo bahomba”
Abasesenguzi baganiriye na IGIHE bavuze ko uko ibintu bihagaze, mu gihe cyose umutwe wa FDLR ugifite ubushobozi, ibintu bitazahinduka kuko uzakomeza guha amafaranga abantu bakora icengezamatwara rishyira u Rwanda ku gitutu rikayobya abantu.
Umwe ati “Hari ikintu cy’ingenzi abantu bambwiraga sincyizere ariko hari ibimenyetso by’uko gishoboka. Mu nzego z’ubutasi z’ibihugu nk’u Bubiligi, harimo abantu bafite imyumvire igoye, badashaka guhinduka, aba bantu ni ikibazo.”
Undi ati “abakora iri cengezamatwara ntacyo bahomba. Keretse igihe FDLR izaba idafite ubushobozi bwo gutanga amafaranga ku Banyaburayi, ku Banyamerika n’abandi bayifasha mu kumvikanisha ibyo ishaka.”
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyirwaho igitutu, abakurikiranira hafi iki kibazo bavuga amateka yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka azisubira.
Ati “Bwo byagenze gute? Ntabwo igitutu cyari cyinshi? M23 yavuye i Bukavu? Yavuye i Goma? Ibintu bizageraho nabwo byumvikane. Ikindi Abanyaburayi n’Abanyamerika si abo kwiringirwa, bafite ibindi byo gukemura, iki ntabwo ari cyo kintu cy’ingenzi.”


