Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru yakoreye mu Mujyi wa Kigali ari kumwe na The Ben, ku wa 15 Ukuboza 2025, Bruce Melodie yaratunguranye agaragara i Nyabugogo aho yavuye aremeye umubyeyi uzunguza imigati.
Bruce Melodie yageze i Nyabugogo afite gahunda yo kuhamara umwanya uhagije, icyakora bitewe n’umuvundo mwinshi wari umaze kuhavuka, yahise ahavanwa shishi itabona.
Icyakora nubwo yahise ahavanwa, Bruce Melodie yahasize inkuru nziza kuko yahavuye ahafashirije umubyeyi yiboneye ahetse abana babiri ari kuzunguza ibirimo imigati.
Mu kiganiro n’umwe mu bari kumwe na Bruce Melodie yavuze ko uyu muhanzi ubwo yari ageze Nyabugogo yabonye umubyeyi uhetse abana babiri ari gucuruza amugirira impuhwe.
Ati “Ubundi ageze Nyabugogo yabonye umubyeyi uri gucuruza afite abana babiri, asaba ko bamumuzanira baraganira, bitewe n’uko hari akavuyo k’abantu yahisemo kumushyira mu modoka agira ubufasha amugenera.”
Nubwo byatangajwe ko hari ubufasha yahaye uyu mubyeyi, birinze kwemeza ubwo ari bwo, icyakora uwahaye amakuru IGIHE yahamije ko bwamushimishije.
Bruce Melodie yari agiye i Nyabugogo kubera isezerano yari yahaye umufana wamusabye ko yazajyayo akahamara amasaha ane, ibyo azaba ahaboneye akabikoramo indirimbo.
Nyuma yo kwemera ibyo uyu mufana yamusabye, Bruce Melodie yagerageje kubyubahiriza icyakora kubera umuvundo w’abantu bifuzaga kumureba bituma atamarayo umwanya munini.
Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho bikomeye mu muziki w’u Rwanda, kuri ubu ategerejwe mu gitaramo ‘The New Year Groove’ ateganya gukorera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.


