Nyuma y’uko abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 batangaje ko batangiye kuva mu mujyi wa Uvira ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Martin Fayulu, umuyobozi w’ishyaka ECIDé ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, yahinduye imvugo ku bijyanye no kuganira n’uyu mutwe.
Mu ijoro ryo ku wa 15 Ukuboza 2025, AFC/M23 yatunguye benshi itangaza ko igiye kuva mu mujyi wa Uvira, aho yari imazemo iminsi itanu nyuma yo kuwurukanyamo ingabo za FARDC, iz’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo.
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gusigasira intambwe iherutse guterwa mu biganiro by’amahoro biri kubera i Doha muri Qatar, hagati y’ihuriro AFC/M23 na Leta ya Kinshasa.
Amashusho yakwirakwijwe ku rubuga rwa X mu ijoro ryo ku wa Gatatu yagaragaje abarwanyi ba AFC/M23 batangiye kuva muri Uvira, mu gihe Umuyobozi wungirije w’iri huriro, Bertrand Bisimwa, yemeje ko iki gikorwa cyari kizarangira ku wa Kane tariki ya 18 Ukuboza 2025.
Mu gitondo cyo kuri uwo wa Kane, Martin Fayulu yahise atangaza ku rubuga rwa X ko uku kuva kwa AFC/M23 muri Uvira kudahagije. Fayulu, usanzwe ushinja AFC/M23 gukorana n’u Rwanda, yasabye ishyirwa mu bikorwa ryihuse kandi ryuzuye ry’umwanzuro w’Akanama k’Umutekano ka Loni nimero 2773 wafashwe ku wa 21 Gashyantare 2025.
Uyu mwanzuro usaba ko M23 ihagarika imirwano ako kanya ikava mu bice byose yafashe, ukanasaba u Rwanda guhagarika gufasha uyu mutwe no gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Leta y’u Rwanda yamaganiye kure ibi birego, ishimangira ko nta ngabo zayo ziri muri RDC, inagaragaza ko hirengagizwa impamvu nyamukuru y’umutekano muke, zirimo ubufatanye bwa FARDC n’umutwe wa FDLR.
Mu butumwa bwe, Fayulu yavuze ko kuva kwa AFC/M23 muri Uvira atari igisubizo kirambye, ashimangira ko igomba kuva mu bice byose igenzura. Ati: “M23/AFC n’ingabo z’u Rwanda bagomba kuva mu myanya yose bafashe, si i Uvira honyine. Ubwigenge bwa RDC ntibuganirwaho.”
Ibi byaje mu gihe Fayulu aherutse kubwira ikinyamakuru Jeune Afrique ko yari yiteguye kwicarana n’umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, ku meza y’imishyikirano, agaragaza ihindagurika mu myumvire ye ku bijyanye n’igisubizo cy’iki kibazo.
Kuri iyi nshuro, Fayulu asanga inshingano nshya z’Umuryango w’Abibumbye muri RDC zigomba kwibanda ku kugarura amahoro binyuze mu gushyira mu bikorwa umwanzuro wa Loni wa 2773, aho avuga ko nta kindi kiganiro cyakabayeho.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta ya RDC, Patrick Muyaya, yanditse kuri X abaza aho abarwanyi ba AFC/M23 berekeje n’ingano yabo, anabashinja kwambara imyambaro ya gisivili kugira ngo biyoberanye mu mujyi wa Uvira.