Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yangiwe kuvuga mu nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango w’Akarere ka Afurika y’Amajyepfo (SADC), yabaye ku wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025, ikoresheje ikoranabuhanga.
Nk’uko byatangajwe n’urubuga Actualite.cd, ruvuga ko rwabiherewe amakuru n’amasoko yizewe, Perezida Tshisekedi yimwe ijambo kubera amadeni igihugu cye kibereyemo Umuryango wa SADC, by’umwihariko ajyanye n’imisanzu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa gisirikare bw’uyu muryango mu burasirazuba bwa Congo, buzwi nka SAMIDRC.
Aya madeni akomoka ku misanzu y’amafaranga ibihugu bigize SADC byasabwe gutanga hagamijwe gushyigikira ingabo z’uyu muryango zari zoherejwe mu Burasirazuba bwa DRC guhangana n’umutwe wa AFC/M23. Mu gihe ibihugu birimo Tanzania, Malawi na Afurika y’Epfo byohereje ingabo zabyo muri ubu butumwa, ibindi bihugu byari byasabwe gutanga umusanzu w’amafaranga.
Amakuru avuga ko izi ngabo za SADC zageze mu Burasirazuba bwa Congo mu Kuboza 2023, ariko zikaza gutsindwa ku rugamba mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, bigatuma ubu butumwa busa n’ubwananiwe kugera ku ntego zabwo.
Nk’uko ayo masoko akomeza abivuga, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiyigeze itanga umusanzu wayo, nubwo yari yarahawe integuza ko nitishyura amafaranga akabakaba miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika, izafatirwa ingamba zirimo gukumirwa muri bimwe mu bikorwa by’umuryango wa SADC, ndetse no kwimwa ijambo mu nama zawo.
Ni muri urwo rwego, Perezida Félix Tshisekedi yangiwe kuvuga muri iyo nama idasanzwe, icyemezo cyanagwiriye ku bihugu bya Seychelles na Comoros, nabyo bivugwa ko bifite amadeni bifitiye umuryango, bigatuma bidahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo muri iyo nama.
Iyo nama idasanzwe ya SADC yayobowe na Afurika y’Epfo, yari igamije gusuzuma uko umutekano uhagaze mu karere, by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, no kurebera hamwe icyakorwa nyuma y’ihagarikwa ry’ubutumwa bwa SAMIDRC.
Iki kibazo cyongeye kugaragaza umwuka mubi uri hagati ya DRC n’Umuryango wa SADC, ndetse kikanibutsa imbogamizi zikigaragara mu bufatanye bw’ibihugu byo mu karere mu gushakira ibisubizo birambye ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.
