×

Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 5.525 Frw mu gihembwe cya Gatatu cya 2025, bigaragaza izamuka rya 11,8% ugereranyije n’igihe nk’iki umwaka ushize. Urwego rw’inganda ruri mu zazamutse cyane umusaruro warwo wiyongereyeho 17%.

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko umusaruro mbumbe mu gihembwe cya gatatu uyu mwaka ugereranyije n’umwaka ushize, wavuye kuri miliyari 4.659 Frw mu gihembwe nk’iki mu mwaka ushize wa 2024 agera kuri miliyari 5.525 Frw.

Serivisi zagize uruhare runini mu izamuka ry’umusaruro mbumbe kuko zifite 57%, ubuhinzi ni 15% mu gihe inganda zifite 22%.

Mu gihembwe cya gatatu, muri rusange umusaruro mbumbe wazamutse kuri 11,8% mu gihe mu gihembwe cya kabiri wari wazamutse kuri 7,8% no kuri 6,5% mu gihembwe cya mbere.

Ubuhinzi muri iki gihembwe bwihariye 10%, inganda ziharira 17% mu gihe serivisi muri iki gihembwe zihariye 10%.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Ivan Murenzi, yagize ati “Mu buhinzi, ahanini tubona ko hari uruhare rw’ubuhinzi bw’ibihingwa byoherezwa mu mahanga byagize ubwiyongere bwa 65%, naho ibihingwa ngandurarugo byagize ukwiyongera kwa 4%. Umusaruro w’ikawa wazamutseho 32% naho ikawa izamukaho 100%.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yatangaje ko iri zamuka rya 11,8% “ari ryiza” kuko riri mu mbago ziyemejwe muri gahunda ya NST2 aho ubukungu buzajya buzamuka nibura ku kigero cya 9%.

Yavuze ko imibare igaragaza ko kuva uyu mwaka watangira “tukiri mu kigero cy’ibyo twari twarateganyije uyu mwaka”.

Inganda zazamutseho 10% bitewe ahanini n’izikora ibikoresho by’ubwubatsi zifite umusaruro wazamutseho 20%.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Ivan Murenzi, yasobanuye ko icyayi n’ikawa biri mu byazamuye ingano y’ibyo igihugu cyohereza mu mahanga
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Ivan Murenzi, ubwo yagezaga ku banyamakuru ishusho y’umusaruro mbumbe w’igihugu
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko izamuka ry’umusaruro mbumbe ritanga icyizere ku igerwaho rya gahunda ya NST2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

byiringirojea23@gmail.com

Related Posts

Abagore bahetse iterambere ry’u Rwanda bagiye gushimirwa muri WILS 2026 igiye kubera i Kigali

Inama ya Women in Leadership Summit (WILS 2026) igiye kuba ku nshuro ya gatatu, ikaba itanga amahirwe ku bagore bose bifuza kugaragaza ubuyobozi butanga...

Read out all

Perezida Kagame yayoboye inama y’ubutegetsi ya 12 ya Smart Africa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye Inama ya 12 y’Ubutegetsi ya Smart Africa, yibanze ku ngingo z’ingenzi zirimo ubwenge buhangano...

Read out all

Ubukungu bwo m’u Rwanda bwazamutseho 7.8% mu mezi atatu ya mbere ya 2025.

Ministeri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko mu Gihembwe cya Mbere cy’umwaka wa 2025, Umusaruro mbumbe w’Igihugu wiyongereyeho 7.8%, ugereranyije n’uko byari bimeze mu...

Read out all

Kubera iki Rwanda,Shima Imana ikwiye kubaho buri munsi?

Rwanda, Shima Imana: Ikwiye Kubaho Buri MunsiMu myaka 31 ishize, u Rwanda rwari mu icuraburindi ry’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu...

Read out all