IC
Imyaka imaze kuba myinshi ibihugu byombi bitabanye neza, hamwe u Burundi bushinja u Rwanda kubwima abashatse guhirika “ubutegetsi” mu 2015, ikindi gihe bukavuga ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa RED Tabara ariko byose u Rwanda rwabiteye utwatsi.
Mu bihe bitandukanye Perezida Ndayishimiye n’abandi bayobozi bagiye bavuga mu bitangazamakuru mpuzamahanga ko bafite amakuru ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi. Kuva mu ntangiriro za 2024 u Burundi bwafunze imipaka yose yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda.
U Rwanda rwahakanye ibi birego ruvuga ko iki gihugu bihana imbibi mu Majyepfo, cyahisemo kwifatanya n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zikorona na FDLR, bityo na cyo gifatanya na FDLR.
Ku rundi ruhande, Umujyi wa Uvira ugifatwa na AFC/M23, umubano w’u Rwanda n’u Burundi warushijeho gusubira inyuma, u Burundi bushinja u Rwanda kurasa ku butaka bwabwo.
Mu kiganiro Minisitiri Nduhungirehe yagiranye na France 24 cyasohotse ku wa 18 Ukuboza 2025, yavuze ko ibirego by’u Burundi ari ibinyoma ahubwo ari bwo bwarashe ku butaka bwa RDC.
Ati “Ibyo si byo ahubwo ni ibisasu by’u Burundi byatewe mu mujyi wa Kamanyola ari na byo byatumye Abanye-Congo bahungira iwacu mu Rwanda mu Bugarama.”
Umunyamakuru yamubajije niba hari ibiganiro bijya bibaho hagati y’u Rwanda n’u Burundi, Minisitiri Nduhungire asubiza ko no mu mpera z’iki cyumeru hari ibizahuza inzego z’umutekano z’ibihugu byombi.
Ati “Ku ruhande rw’u Burundi, inama yarabaye mu mpera z’iki cyumweru hagati y’inzego z’umutekano za Leta zombi kugira ngo baganire ku mwuka ukomeje kuba mubi. Dutekereza ko izo nama nizikomeza, tuzagera ku gisubizo no ku mwuka mwiza mu karere no gusubira mu murongo wo gukurikiza amasezerano anyuranye y’amahoro.”
Ku ruhande rwa RDC, ibiganiro bihuza ibihugu byombi bikubiye mu bya Washington ahahurira urwego rw’umutekano ruhuriweho (Joint Security Coordination Mechanism) ruzakurikirana ibikorwa byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Kugeza ubu amasezerano y’amahoro yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025, ariko RDC ikomeza intambara zituma atajya mu bikorwa.
FDLR igizwe n’abarwanyi babarirwa hagati ya 7000 n’ibihumbi 10 kandi abenshi bari mu ngabo za FARDC zifatanya n’iz’u Burundi zirenga ibihumbi 20 zoherejwe ku rugamba rwo kurwanya AFC/M23 muri RDC.
Nduhungirehe yavuze ko inama z’urwego ruhuriweho rw’umutekano zizasubukurwa hagiye kurebwa ku bijyanye no kurandura burundu umutwe wa FDLR n’ikurwaho ry’ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko abashinzwe umutekano ku ruhande rw’u Rwanda n’u Burundi baherutse kuganira ku kibazo cy’umutekano cyarushijeho gukaza umurego
