Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yafunguraga Inama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR – Inkotanyi yabaye ku wa 19 Ukuboza 2025 i Rusororo ku Intare Arena.
Ni inama yitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barenga ibihumbi bibiri.
Perezida Kagame yabajije impamvu abaturage bo mu Karere ka Kayonza bahuye n’ibibazo by’inzara kandi bafite ubuyobozi, mu gihe abo mu Karere ka Rusizi bafite umuhanda umaze igihe kinini warangiritse ariko nta gikorwa.
Mu bayobozi bose yabajije icyabaye, bamubwiye ko habayeho uburangare n’amakosa yo kutihutira gukemura ikibazo, avuga ko ibyo bintu atari ubwa mbere abyumvise, ko ikibitera ari ukuba abo bayobozi badakurikirana abo bayobora kuko baba bari mu ngendo.
Ati “Ugiye kubara ingendo bagenda, bibera hanze mu nama, bafite n’ibyo bakoresha u Rwanda barugize igitangaza, bashaka kwerekana ibyo rwagezeho, ba minisitiri nka batanu kugera ku icumi bose barandika baragenda […] nkabaza nti barajya he, bati baramutumiye kandi ni ingenzi, bagiye gutanga amasomo. Amasomo ugiye gutanga wowe yakumariye iki?”
Perezida Kagame yavuze ko nta minisitiri uzongera guhaguruka hatabanje gusobanurwa mu buryo burambuye ibyo urwo rugendo rufite nk’inyungu ku gihugu kuruta ibyo atanga ku baturage.
Ati “Iri genda ryandambiye, munyumve. Iri genda ryabo ryandambiye, muzajya mubanza munsobanurire neza, muzajya munabisobanura mu gihe.”
“Tubanze twumvikane icyo turi butakaze umuyobozi natagenda, natajya hariya bamutumiye, turi tutakaze iki, ndashaka kukimenya ariko icyo gihe bikwiriye kwibutsa n’icyo uri butakaze nibaramuka bagiye, turebe ikinyuranyo cyabyo.”
“Hamwe twashyize abaminisitiri babiri muri minisiteri ariko hakaba ubwo bagiye ari babiri, bitari minisiteri imwe, ebyiri, eshatu, abantu bose bagiye kandi uko bagenda nabyo mubimenye.”
Yavuze ko abo bayobozi iyo bagiye, bagera hanze bagakura telefoni ku murongo ku buryo n’iyo bakenewe bataboneka.
Ati “Ukabaza uti aho wagiye hataba telefoni ni he, bo mu mutwe kugenda ni ugukupa ntabe agifitanye isano n’aho aturuka. Ibyo Minisitiri w’Intebe biraza guhagarara byanze bikunze.”
Yavuze ko abayobozi bagomba gusobanukirwa inshingano zabo, bakamenya izihutirwa mu nyungu z’abaturage aho gukomeza kubasiragiza. Yavuze ko nta yandi masomo akenewe, kuko iyo myumvire ariyo FPR – Inkotanyi imaze imyaka myinshi yigisha.
Ati “Murashaka kwiga ibiki mwe mutazi? Amashuri mushaka? Ngo amashuri y’abakada? Amashuri se ni inganda muracura abantu? N’ubu ibyo umuntu ababwira mubyumva, byari bikwiriye kuba bivamo amasomo.”
Yavuze ko ingorane u Rwanda rwanyuzemo mu myaka myinshi ishize, abantu badakwiriye kuba bakirangwa n’imikorere mibi, ngo bahore bumiwe batazi ikigomba gukorwa.
Ati “Ntabwo nibwira ko ari ukatabimenya? Ni ukubera iki musubiramo ikosa rimwe, abantu bakwibutsa, ukongera ukarisubiramo? Ibyo babyita iki? Bihinduka umuco wo gukora ibintu, ubishaka ariko wenda abandi batabona.”https://www.youtube.com/embed/rOzsWbgu-AU






