Amaraso y’abasirikare b’u Burundi akomeje kumenekera mu ntambara bashowemo n’umuyobozi wabo ukunze kwiyita inararibonye mu bijyanye n’urugamba, Evariste Ndayishimiye. Iki cyumweru kiri mu bihe bikomeye bahuye na byo kuva batangira gukorana n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imitwe ya Wazalendo na FDLR kuko bapfusha umunsi ku wundi.
Nubwo Ndayishimiye uzwi nka ‘Gen Neva’ avuga ko yohereje abasirikare mu burasirazuba bwa RDC mu rwego gutabara ‘abavandimwe’ cyangwa ‘abaturanyi’, ibimenyetso bigaragaza ibindi, kuko ubwo yemereraga Perezida Félix Tshisekedi kumufasha kurwanya AFC/M23, yamuhaye ingororano ya miliyoni 5 z’Amadolari.
Ubu abasirikare b’Abarundi bameze nk’abacancuro ku butaka bwa RDC kuko nta kindi bazi ku mpamvu barwanira, keretse gukorera uwabohereje. Amateka agaragaza ko inkuru y’abacanshuro irangira nabi, bagapfa, bagafatwa mpiri cyangwa bakirukanwa nk’uko byagendekeye Abanya-Romanie bari i Goma muri Mutarama 2025.
Inyungu Ndayishimiye akura muri iyi ntambara ntizagarukiye aho, kuko inyongera y’umushahara w’abasirikare b’Abarundi bari ku rugamba yarayikubiye, agabirwa n’ibirombe by’amabuye y’agaciro, birimo ibyo yamaze kwamburwa n’abarwanyi ba AFC/M23 nka Rubaya muri teritwari ya Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nta basirikare b’Abarundi bakiri mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuko bose bamanutse muri Kivu y’Amajyepfo, bajya gushinga ibirindiro bikomeye mu bice bikikije umujyi wa Uvira no ku mupaka. Abarwanyi ba AFC/M23 na bo bakomeje kwagura ibirindiro, bafata Bukavu n’ibindi bice byinshi byo muri iyi ntara.
Tariki ya 1 Ukuboza 2025, ingabo z’u Burundi, iza RDC, Wazalendo na FDLR byateguye ibitero bikomeye mu bice bigenzurwa na AFC/M23 birimo Kamanyola na Kaziba muri teritwari ya Walungu kugira ngo bibyisubize, nibiba ngombwa bikomereze mu mujyi wa Bukavu.
Abashinzwe ubutasi muri AFC/M23 bamenye aya makuru mbere, mu rukerera rwa tariki ya 2 Ukuboza bategura ibikoresho byabo n’abarwanyi, batera iri huriro ry’ingabo za Leta ya RDC mu bice ryari riri kwisuganyirizamo kugira ngo ryisubize ibice ryambuwe mu mezi menshi ashize.
Kuva tariki ya 2 Ukuboza, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC riracyarasa ibisasu byinshi muri Kamanyola na Kaziba, abaturage baricwa, abandi bagahunga, imitungo yabo ikangirika bikomeye. Abarwanyi ba AFC/M23 bakomeza kugenzura ibi bice, banakora ibishoboka byose kugira ngo umutekano w’abaturage ukomeze kubungabungwa.
Muri iki cyumweru, ihuriro ry’ingabo za RDC ryambuwe agace ka Katogota kari muri teritwari ya Uvira. Abasirikare b’u Burundi bahiye ubwoba nyuma yo kuhatakariza bikomeye, bamwe bahunga berekeza mu majyepfo mu bice birimo mujyi wa Uvira, abandi basubira mu gihugu cyabo.
Mu ijoro rya tariki ya 4 Ukuboza, abarwanyi kabuhariwe ba AFC/M23 bagabye igitero simusiga mu birindiro by’ingabo z’u Burundi, bica abasirikare benshi, bafata mpiri abandi barenga 100 nk’uko amasoko yo muri AFC/M23 abyemeza. Uwo munsi ni bwo u Burundi bwatakaje umuyobozi wa batayo, Lt Col Athanase Minani.
Impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Pacifique Nininahazwe, yatangaje ko Lt Col Minani yishwe na drone ya AFC/M23 mu masaa tanu y’ijoro, yicirwa hamwe n’abandi basirikare batatu bamurindiraga umutekano. Ni we musirikare w’Umurundi ufite ipeti nk’iri upfiriye mu ntambara yo muri RDC kuko mbere hapfaga ba ‘Majors’.
Kuva ku wa 5 kugeza kuri uyu wa 6 Ukuboza 2025, ingabo z’u Burundi n’indi mitwe y’ingabo bikorana byatakaje ibindi bice byo muri Uvira birimo Rurambo, Lubarika na santere ya Luvungi iri mu ntera ya kilometero hafi 60 ugana mu mujyi wa Uvira.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lt Col Willy Ngoma, kuri uyu wa 6 Ukuboza yatangaje ko ingabo z’u Burundi zimaze iminsi zihabwa isomo rikomeye, asobanura ko intambara idashobora kuzorohera kuko ziri kurwanira mu gihugu kitari icyazo, ku mpamvu zidasobanutse.
Lt Col Ngoma yagize ati “Turashaka kumenyesha ababo bari kuza muri Congo, bagomba gufata ifoto ya nyuma. Umurundi uzambuka umupaka wacu agomba gufata ifoto ye ya nyuma. Ntabwo azasubirayo uko yaje. Yaje mu modoka cyangwa n’amaguru ariko azasubirayo mu isanduku.”
Nk’uko bisanzwe, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryasobanuye ko ryavuye muri Luvungi uyu munsi mu rwego rwo kwirinda ko ubuzima bw’abasivili bahatikirira. Ibyo ni byo bisobanuro ryatanze riva muri Bunagana muri Kamena 2022, ribitanga riva i Goma muri Mutarama 2025.
Bigaragara ko AFC/M23 ikomeje kugendera ku muvuduko iriho ubu, iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ishobora kuzagera yarafashe umujyi wa Uvira ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rimaze amezi 10 riryamyeho nyuma yo kwirukanwa muri Bukavu.
Ni igisebo gikomeye ku ngabo z’u Burundi kuba zikomeje kwifatanya n’imitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo na FDLR byagize uruhare rukomeye mu bugizi bwa nabi bukorerwa abasivili, imitwe umuryango mpuzamahanga usaba ko isenywa.
U Burundi ntibuhomba abasirikare gusa, buhomba n’ibikoresho, buhomba amafaranga bubigura yakabaye ashorwa mu bindi bikorwa by’iterambere kuko raporo zirimo n’iza Banki y’Isi zigaragaza ko ubukungu bw’iki gihugu bwakomeje gukura nk’isabune kuva mu 2022 bitewe n’impamvu zirimo icyuho mu ngengo y’imari.
Umuryango mpuzamahanga watanze ubutumwa kenshi ko amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC adashobora gukemurwa n’amasasu, ahubwo ko hakenewe ibiganiro bya politiki. U Burundi bwigira nk’aho bubyumva, ariko bugakomeza kwenyegeza intambara.
Ubufasha bw’u Burundi butuma Leta ya RDC yibeshya, igatekereza ko ishobora kwigaranzura AFC/M23 nyamara buri gisasu gitewe, gitwara ubuzima bw’Abanye-Congo, kigasenya ibikorwaremezo byabo mu gihe bafite uburenganzira bwo gutezwa imbere nk’abandi b’i Kinshasa n’ahandi.

Imizinga y’ingabo z’u Burundi ikomeje kwica abasivili b’Abanye-Congo

Lt Col Willy Ngoma yatangaje ko Umurundi uri muri iyi ntambara atazasubira iwabo ari muzima

Lt Col Athanase Minani ni umwe mu basirikare benshi b’Abarundi baherutse gupfira muri Kivu y’Amajyepfo

Lt Elvis Nahishakiye na we yapfiriye muri RDC muri iki cyumweru

Intambara yo muri iki cyumweru ntiyasize Lt Régis Ingabire
