Iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani iri mu ya mbere yizihizwa na benshi ku Isi ku buryo imyiteguro yayo itangira kugaragara na mbere y’uko itariki nyir’izina igera haba ku mihanda, muri za rond-points, mu nsengero, mu ngo z’abantu, mu biro abakozi bakoreramo n’ahandi hatandukanye.
Kuva ku myambaro, imitako, amafunguro, ibiruhuko, ibirori n’ibindi, uburyo biba byateguwe; bigaragaza neza agaciro abantu bahaye iyo minsi mikuru.
Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, ijoro ryaho muri iyi minsi ryaremye itandukaniro mu migaragarire yawo. Kuva mu mujyi rwagati, ukajya ku Kacyiru, Kicukiro n’ahandi witegereza imitako iri mu mihanda no ku nyubako bihita bikwinjiza mu minsi mikuru.
By’umwihariko gutaka muri uyu mwaka ni ikintu cyitaweho n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kare kuko mu ntangiriro za Ukwakira 2025 wasabye abantu n’ibigo bifuza kuzagira uruhare mu kurimbisha umujyi gutangira kubisaba.
Mu mafoto, IGIHE yatemberereye ibice by’Umujyi wa Kigali byarimbishijwe mu buryo bwihariye. Ni ibintu byanongereye urujya n’uruza kuko abantu batangiye kuhagorobereza bahafatira amafoto mu rwego rwo kwitegura Noheli n’Ubunani.
Dushimimana Pacifique utuye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali, twamusanze mu masangano y’imihanda (rond-point) yo mu mujyi rwagati hari mu harimbishijwe bikomeye.
Yagize ati “Hano mu mujyi rwagati hari ibyiza nyaburanga hari ahantu heza ho gufatira amafoto. Kuhaza bidufasha kwishimana n’inshuti n’abavandimwe kandi umwaka urangiye neza ndetse ni ni byo naje kwishimira.”
Nizeyimana Soline utuye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali yavuze ko yahisemo kuzana n’abana be babiri kuri rond-point mu rwego rwo kwishimira ko basoje umwaka amahoro.
Ati “Umwaka tubusoje neza kuko ntawe urwaye twese turi bazima, kuza hano bidufasha kubyishimira. Nazanye n’abana kuko mu bwenge hari icyo bibungura kandi bibafasha na bo kwishima.”
Kuri iyo rond-point yo mu mujyi rwagati ariko hari kugorobereza abantu b’ingeri zinyuranye ndetse n’abana bari mu biruhuko ubona banejewe cyane n’ibyo bihe baba badaherutse.
Gusa, muri rusange ahantu henshi harimbishijwe muri Kigali hongereye urujya n’uruza rw’abaza kuhishimira mu masaha y’umugoroba ku buryo ubona Abanya-Kigali bamaze kwinjira mu minsi mikuru.
Muri iyi nkuru turagufasha gutembera ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu mafoto kugira ngo ubashe kwihera ijisho uko Abaturarwanda biteguye impera za 2025 binjira mu 2026.

Ab’inkwakuzi batangiye ibikorwa byo gutaka umujyi bitegura iminsi mikuru Ukuboza kukigera mu mboneko

Mu ntangiriro za Ukuboza aba mbere bari batangiye ibikorwa byo kurimbisha Kigali


Hoteli ya Four Points by Sheraton yinjiye mu bihe by’iminsi mikuru hakiri kare cyane

Iyi hoteli ni imwe mu zo ku rwego rwo hejuru zikorera mu Rwanda

Kigali Marriott Hotel na yo ntiyatanzwe kurimbisha inyubako ikoreramo mu rwego rwo gufasha abayigana kuryoherwa n’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani

Imirimo yo kurimbisha inyubako ikoreramo I&M Bank yatangiye hakiri kare cyane

Inyubako ikoreramo Banki ya Kigali inatanga serivisi z’ubwishingizi binyuze muri BK Insurance, yiteguye kwinjirana n’abayigana mu mwaka wa 2026

Agace gaherereyemo Banki ya Kigali katangiye kurimbishwa mu ntangiriro z’Ukuboza

Ahakorera Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na ho hari mu hatangiye gushyirwa imitako y’iminsi mikuru hakiri kare

Ubusitani abantu bakunze kuruhukiramo bwararimbishijwe


Muri iyi minsi ijoro ryo mu mujyi wa Kigali ryarushijeho kuba urukererezabagenzi kubera imigaragarire yawo

Banki ya Kigali yagize uruhare mu kurimbisha Rond-point yo mumujyi rwagati
