Mu magambo yeruye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko zishaka kuba igihugu kibitse amabuye y’agaciro menshi arimo ayifashisha mu gukora bateri z’imodoka zikoresha amashanyarazi, mu gihe amahanga ari kugabanya imodoka zikoresha lisansi na mazutu mu rwego rwo kurengera ikirere.
Amabuye Amerika ikeneye cyane arimo Lithium iboneka cyane mu birombe bya Manono mu Btara ya Tanganyika, Cobalt na Cuivre iboneka mu birombe bya Tenke Fungurume mu Ntara ya Lualaba na Coltan yiganje mu birombe bya Rubaya mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mbere, sosiyete z’Abanyamerika zirindaga gukorera muri RDC bitewe n’umutekano muke mu bice bikungahaye ku mabuye y’agaciro akenerwa cyane, ruswa yamunze abo mu nzego za Leta n’imiterere y’ubutaka bwaho kuko ahenshi usanga ari mu misozi miremire itarimo imihanda myiza.
Kudashishikarira kujya mu birombe by’amabuye y’agaciro ya RDC byafashije sosiyete z’Abashinwa cyane kuko byatumye zikora zisanzuye, nta hatana. Kugeza muri Mutarama 2025, u Bushinwa bwari bwikubiye 80% by’ibirombe byo muri RDC, birimo Tenge Fungurume iri ku mwanya wa kabiri mu bivamo Cobalt nyinshi ku Isi.
Mu 2007 sosiyete z’u Bushinwa zasonewe imisoro y’amabuye y’agaciro na Leta ya RDC, ariko zisabwa gushora imari ya miliyari 9$ muri uru rwego kugeza mu 2040, nk’uko ikinyamakuru The Economist cyabitangaje.
Amerika ikenera cyane ubwoko 60 bw’amabuye y’agaciro yifashishwa n’inganda zikora intwaro, izikora ibyuma bitanga ingufu zikomoka ku muyaga n’ibikoresho n’iby’ikoranabuhanga. Byagaragaye ko amenshi muri yo iyagura n’Abashinwa.
Mu byumweru bibiri bishize, Perezida Donald Trump wa Amerika yabwiye Abanyamerika ko igihugu cye ari cyo kibitse ibikomoka kuri peteroli byinshi, igisigaye kikaba ari ukwigwizaho batiri z’imodoka z’amashanyarazi, kandi ko kugira ngo ibyo bishoboke, RDC izabimufashamo, nk’uko Perezida Félix Tshisekedi yabimusezeranyije.
Trump yagize ati “Tugomba kujya muri Congo, tukayatwara u Bushinwa ariko mu by’ukuri nahagaritse intambara ya Congo n’u Rwanda. Barambwiye ngo ‘Nyabuna nyabuna, twakwishimira ko mwaza, mugatwara amabuye y’agaciro yacu’, ni byo tuzakora.”
Muri Kanama 2025, ikigo KoBold Metals cyahawe na Leta ya RDC uruhushya rwo gucukura amabuye ya Lithium. Umuyobozi w’iki kigo cy’Abanyamerika, Josh Goldman, yagaragaje ko iki gihugu cy’Abanye-Congo gikwiye guhangwa amaso, ati “Ni ho hantu ha mbere ku Isi hakungahaye ku mabuye y’agaciro.”
Goldman avuga ko nyuma y’aho Amerika ifashije u Rwanda na RDC kugirana amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, ubu gukorera mu birombe by’amabuye y’agaciro by’Abanye-Congo byoroshye kuko Leta ya Donald Trump ishyigikiye sosiyete z’Abanyamerika.
Ati “Ubu turabizi ko Leta ya Amerika ishaka ko dutsinda kandi yabwiye Leta [ya Congo] ko bashaka kubona dutsinda.”
U Bushinwa buratuje, nta byinshi buvuga ku mugambi wa Amerika wo kubukura mu birombe by’amabuye y’agaciro byo muri RDC, ariko sosiyete z’Abashinwa zikomeje imirimo. Imwe muri zo iracyafite 15% by’ibikorwa by’ubucukuzi muri Manono.
Muri Nyakanga 2025, Leta y’u Bushinwa bushaka gufasha RDC gukemura ibibazo byayo ariko butanyuze mu nzira yo kwivanga mu bibazo byayo cyangwa mu buryo bugamije inyungu zabwo bwite.

Sosiyete z’Abashinwa zimaze igihe kinini zikorera mu birombe byo muri RDC, nta hatana rikomeye

Trump yavuze ko Amerika ishaka amabuye y’agaciro yo muri RDC
