Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yamaganye Umuvugizi w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Maj Sylvain Ekenge, wazuye “Amategeko 10 y’Abahutu” yanditswe na Gitera Habyarimana Joseph.
Ku mugoroba wa tariki ya 27 Ukuboza 2025, ubwo Gen Maj Ekenge yari kuri televiziyo ya RDC (RTNC), yavuze ko gushakana n’umugore w’Umututsikazi bisaba kwigengesera kuko batabyarana n’abo badahuje ubwoko.
Uyu musirikare wari wagiye gusobanura uko umutekano uhagaze mu burasirazuba bwa RDC, yagize ati “Umuntu agomba kwitonda kuko ibi ni byo bakoreye abayobozi ba gakondo. Baguha umugore ariko hakaza n’uwo mu muryango we, mubyara we, mwishywa, uturuka mu muryango w’umugore. Bakubwira ko ari mwishywa we, mubyara we kandi atari we.”
Gen Maj Ekenge yakomeje avuga ko uwitwa uwo mu muryango w’umugore “ari we muntu ubyarana n’umugore wawe mu nzu yawe, bakakubwira ko abana bavutse batyo kubera ko ubwoko bw’Abatutsi bwiganza. Ubwo ni bwo butekamutwe bushyirwa no mu bagore.”
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko nyuma y’aho Leta ya RDC ikoranye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ikagaba bitero ku Banyamulenge batuye muri Minembwe, ikakira i Kinshasa Jean-Claude Mubenga wavuze ko Abatutsi ari inyenzi zigomba kwicwa na virusi yo kurwanya, ubu Gen Maj Ekenge yashyigikiye amategeko ya Gitera.
Ati “Dore noneho Umuvugizi wa FARDC ari gushyigikira, kuri RTNC, itegeko rya mbere ry’Amategeko 10 y’Abahutu (1990) yasohowe n’ikinyamakuru cy’abahezanguni b’Abanyarwanda, Kangura, gifite amateka mabi.”
Gitera yashinze ishyaka APROSOMA (Association pour la Promotion de la Masse) ryenyegeje amacakubiri n’urwango mu Banyarwanda. Mu nama y’iri shyaka yabereye i Ngoma muri Butare tariki ya 27 Nzeri 1959 ni bwo yasohoye aya mategeko 10.
Itegeko rya mbere rya Gitera ryabuzaga Abahutu kwemera cyangwa kwizera Umututsi. Andi akurikiyeho yabuzaga kwirahira Umututsi, kujya inama na we, kugirana umubano na we, kumwirinda n’ibindi byinshi byari bigamije gutuma abandi Banyarwanda babanga, bakabagirira nabi.
Aya mategeko yasohotse mu kinyamakuru Kanyura cyari umuyoboro w’ingengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri, muri nimero ya tariki ya 6 Ukuboza 1990.
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko ubwo Gen Maj Ekenge yavugaga aya magambo, yasomaga inyandiko yanditswe n’abacurabwenge barimo Prof Filip Reynjens, kuko ijambo ‘ubwenge’ uyu musirikare yibanzeho rikunda gukoreshwa n’uyu Mubiligi mu gihe asobanura Abatutsi.
Ati “Uyu mujenerali w’Umunye-Congo ntiyagarukiye aho, ahubwo yasubiyemo n’inyigisho z’abakoloni zateye ivanguramoko na jenoside yakorewe Abatutsi, ari zo igitekerezo cy’uko Abatutsi ari ba ‘Nilotiques’ bafashe u Rwanda, bagakandamiza Abahutu ndetse bakiyitirira ururimi rw’Aba-Bantu, Ikinyarwanda.”
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko n’iyo Perezida Félix Tshisekedi yakweguza Gen Maj Ekenge kubera gukorwa n’isoni cyangwa bitewe n’inama yahabwa n’inshuti zo mu Burengerazuba bw’Isi, Abanye-Congo b’Abatutsi batazabura kugirwaho ingaruka n’amagambo ye mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeje guceceka.

