Abaturage ba Repubulika ya Centrafrique baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu aho Perezida Faustin-Archange Touadéra ahabwa amahirwe yo kuyegukana akayobora manda ya gatatu.
Abiyandikishije kuri lisiti y’itora barenga miliyoni 2,3. Usibye Umukuru w’Igihugu haratorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi b’’intara n’amakomini.Abakandida barindwi ni bo bahataniye umwanya wa Perezida, barimo n’abahoze ari ba Minisitiri w’Intebe, Anicet Georges Dologuélé na Henri-Marie Dondra.
Dologuélé yabaye uwa kabiri mu matora abiri aheruka ya 2015 na 2020.Henri-Marie Dondra yabaye Minisitiri w’Intebe hagati ya Kamena 2021 na Gashyantare 2022.Icyakora, Touadéra, wahoze ari umwarimu w’imibare, ni we benshi biteze ko ari bwongere gutorerwa agakomeza kuyobora igihugu.
Yavuye mu mwuga w’ubwarimu ajya muri politiki nyuma y’uko uwari Perezida icyo gihe, François Bozizé, amugize Minisitiri w’Intebe mu 2008. Touadéra yakomeje muri uwo mwanya kugeza mu 2013 ubwo ubutegetsi bwari buriho bwahirikwaga n’ihuriro ry’inyeshyamba.
Nyuma y’imyaka itatu y’inzibacyuho irimo imvururu nyinshi, Touadéra yiyamamarije umwanya wa Perezida, atorwa ahanini bishingiye ku myumvire ye y’uko yari umuntu udafite aho abogamiye, umuntu udafite aho ahuriye n’imitwe yitwaje intwaro Séléka na Anti-Balaka.
Ashimirwa kuba yaragize uruhare mu kugarura amahoro n’ituze muri iki gihugu nyuma y’imyaka myinshi y’intambara zari zaragishegeshe. Yabigezeho abifashijwemo n’amasezerano yagiranye n’Ingabo z’u Rwanda.
Amatora aheruka kugira ngo agende neza, byagizwemo uruhare n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zacunze umutekano mu bice byinshi, zikora akazi ubusanzwe kagorana ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro za Loni.
