Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi bwongeye kugaragaza byeruye urwango bufitiye ‘Abatutsi’ aho bava bakagera no kurushyigikira, busobanura ko ari abantu babi bakwiye kwitonderwa.
Mu buryo bwatunguranye cyane, tariki ya 22 Ukuboza 2025 Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi Tshilombo, yakiriye Abanye-Congo babiri baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jean-Claude Mubenga na Kalonji Kabamba wa Mulumba.
Leta ya RDC ivuga ko Tshisekedi, Mubenga na Kalonji baganiriye ku bumwe bw’Abanye-Congo no ku busugire n’ubwigenge bw’igihugu, ariko abazi ibikorwa n’aba bantu ku mbuga nkoranyambaga bahamya ko iyi nama yari igamije kubashyigikira.
Umunsi umwe, Mubenga yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ko Abatutsi ari “inyenzi”, kandi ko ubutaka bwa RDC butari ubwabo. Ati “Ni virusi, iyo haje virusi, ugerageza kuyica, ntabwo uyireka kubera ko ishobora gukwirakwira.
Iyo ubonye inyenzi, ugomba guhita uyica, bitaba ibyo zikaba nyinshi.”Uyu mugabo utarahwemye kugaragaza ko yabaswe n’urwango, yasabye Abanye-Congo kwica abantu bose bavuga Ikinyarwanda, ashimira abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo babica iyo bababonye, asaba urubyiruko rwinshi kubiyungaho kugira ngo barimbure ubu bwoko.
Mu mpera za Nzeri 2025, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yahuriye na Mubenga na Kalonji i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagirana ikiganiro cyatambutse ku muyoboro wa YouTube.Muyaya yashimiye Abanye-Congo bakomeje kurwana urugamba rwo mu itangazamakuru, ashimira by’umwihariko Mubenga, aramubwira ati “Mubenga, icya mbere nakora ni ukugushimira kubera ko ntabwo uzi uburyo umurimo wawe w’ubukangurambaga bwo gukunda igihugu bugira akamaro.
“Si Kalonji na Mubenga gusa bashyigikiwe, kuko Umudepite Justin Bitakwira na we umaze igihe kinini agaragaza ko Abatutsi bose ari ubwoko bugomba kwicwa na we ari mu batoni b’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Ni umuyoboke w’ihuriro Union Sacrée rivuna umuheha rikongezwa undi i Kinshasa.Bitakwira ni we ushinzwe gukurikirana ibibazo bya Wazalendo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Mu Ukuboza 2022, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wamufatiye ibihano kubera gushishikariza abandi Banye-Congo kugirira nabi Abanyamulenge ariko Leta ya RDC ntikozwa ibyo kumukurikirana mu butabera.
Ku mugoroba wo ku wa 27 Ukuboza, Televiziyo ya RDC (RTNC) yakiriye Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, kugira ngo asobanure uko umutekano uhagaze mu Burasirazuba bw’igihugu, cyane cyane ahari kubera intambara mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nubwo insanganyamatsiko y’ikiganiro yari umutekano, Gen Maj Ekenge n’umunyamakuru wa televiziyo y’igihugu bamaze umwanya munini bibasira Abanyarwanda n’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi, babashinja kuba abatekamutwe.Gen Maj Ekenge yavuze ko abantu bakwiye kwitondera gushakana n’abagore b’Abatutsi. Ati “Umuntu agomba kwitonda kuko ibi ni byo bakoze abayobozi ba gakondo. Baguha umugore ariko hakaza n’uwo mu muryango we, mubyara we, mwishywa, uturuka mu muryango w’umugore. Bakubwira ko ari mwishywa we, mubyara kandi atari we.”Uyu musirikare yakomeje avuga ko uwitwa uwo mu muryango w’umugore “ari we muntu ubyarana n’umugore wawe mu nzu yawe, bakakubwira ko abana bavutse batyo kubera ko ubwoko bw’Abatutsi bwiganza.
Ubwo ni ubutekamutwe bushyirwa no mu bagore.”Leta ya RDC ivuga ko nta bwoko bwibasirwa muri RDC, igahamya ko abavuga ko Abatutsi b’Abanye-Congo bibasirwa baba babeshya, nyamara ibimenyetso ni byinshi kandi ni yo ubwayo ibitanga ku mugaragaro. Amagambo ya Gen Maj Ekenge n’ibiganiro byahuje abayobozi b’abahezanguni nka Mubenga birabishimangira.
