Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2025 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, haburanishirijwe urubanza rw’Ubujurire Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad n’abo bareganwa baburanaga n’Ubushinjacyaha.
Ni urubanza rwavutse nyuma y’uko ababuranyi bagaragaje ko batishimiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyo gufunga by’agateganyo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Ishimwe Francois Xavier na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta.
Uko ari bane bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano ari gutera akabariro n’umukunzi we.
Bose bagaragaje ko batanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bakagaragaza ko hari ibyo rwirengagije ku makuru baruhaye.
Djihad yagaragarije Urukiko ko atishimiye ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutahaye agaciro ubwiregure bwe, cyane ko yavugaga ko nta muntu n’umwe yigeze asangiza amashusho ya Yampano.
Avuga ko ibyo Ubushinjacyaha bumurega byo gushyira amashusho kuri ‘status’ ya Whatsapp ye atabyemera kuko ifoto yafashwe itagaragaza ko yavuye kuri nimero ye.
Yavuze ko Ubushinjacyaha bushobora kuba bwarafashe amashusho y’undi muntu witwa Djihad bakaba ari yo bagaragaza kuko uretse ifoto yafashwe kuri Whatsapp bitagaragara ko nimero bayikuyeho ari iye.
Uwunganira Djihad yagaragaje ko ikindi Umucamanza atahaye umwanya ari uko yemeye kumwishingira ndetse yatanze n’ibisabwa bityo basaba ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamurekura agakurikiranwa adafunze.
Ishimwe Francois Xavier wiburaniraga atunganiwe, yavuze ko atishimiye uburyo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo nyamara yarireguraga yerekana ko atari we woherezaga amashusho.
Ni kimwe na Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man yagaragarije Urukiko ko afunzwe by’agateganyo kubera ko Urukiko rutahaye agaciro ubwiregure bwe nyamara we yaragerageje kurusobanurira.
Uyu na we yasabye Urukiko ko nyuma yo kongera kureba muri dosiye bazamurekura agakurikiranwa adafunze, iki cyifuzo cya bose yari agihuriyeho na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta.
Aba bose bari bahurije ku kuba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutarahaye agaciro ubwiregure bwabo rugafata icyemezo cyo kubafunga iminsi 30 y’agateganyo.
Ubushinjacyaha, bwari mu cyumba cy’iburanisha bwo bwavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo kinyuze mu mucyo ndetse busaba ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagumishaho icyo cyemezo aba bose bagafungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza rigikomeje ngo n’abandi bagize uruhare mu gusakaza ayo mashusho batabwe muri yombi.
Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yafavuze ko icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 5 Mutarama 2026.

