Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène, yavuze ko hari abantu bayobowe n’urwango n’ivanguraruhu bagoreka nkana igisobanuro cy’ijambo “Ubwenge”, bakarihuza n’inabi, nyamara mu muco nyarwanda risobanura indangagaciro nziza.
Tariki ya 27 Ukuboza 2025, Umuyobozi mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Gen Maj Sylvain Ekenge, ubwo yavugaga kuri Televiziyo y’Igihugu cya RDC (RTNC), yagaye Abanyarwanda abashinja ko bahinduye igisobanuro cy’ijambo Ubwenge. Yavuze ko ngo ku Banyarwanda “Ubwenge” bisobanura amayeri yo gukora ubugizi bwa nabi, uburyarya n’uburiganya.
Aya magambo ye yakomeje kunengwa ndetse na we ubwe nyuma aza guhagarikwa by’agateganyo ku mwanya w’Umuvugizi w’ingabo za RDC.
Ku wa 29 Ukuboza 2025, Minisitiri Bizimana yasubije kuri izi mvugo, agaragaza ko ari inyigisho zishingiye ku rwango n’ivanguramoko, zigamije gusebanya no kubiba amacakubiri hagati y’abaturage.
Yagize ati: “Iki ni kimwe mu binyoma byakwirakwijwe mu myaka ishize n’umwanditsi w’Umufaransa, Pierre Péan. Abamunzwe n’ivanguramoko barimo gushyigikira nibyo byavuzwe na Gen Ekenge, bavuga ko ‘Ubwenge’ mu muco nyarwanda bisobanura uburyarya cyangwa uburiganya. Oya, si byo. Uburyarya n’uburiganya si ubwenge.”
Dr. Bizimana yasobanuye ko ijambo Ubwenge ari indangagaciro ikomeye cyane mu muco nyarwanda, yerekeye kugira ubumenyi, gutekereza neza, gufata ibyemezo byiza no kwigisha abana kuva bakiri bato gukura mu bitekerezo no kumenya icyiza n’ikibi.
Yagarutse no ku migani nyarwanda irimo iri jambo igaragaza neza agaciro karyo, nka: Ubwenge buheze mu nda burabora, ubwenge burarahurwa, ubwenge buva hasi, ubwenge bw’umwe buratuba n’ubwenge si ubugingo, umupfumu ntiyapfuye, ni ingero z’imigani y’Ikinyarwanda
Iyi migani igaragaza ko Ubwenge mu muco nyarwanda ritajyana n’uburyarya cyangwa uburiganya, ahubwo risobanura ubumenyi, ubushishozi n’ubwitonzi bifasha kubaka umuryango n’igihugu.
Minisitiri Bizimana yasabye abantu kurwanya imvugo z’urwango n’iza politiki ishingiye ku ivanguramoko, ashimangira ko guhindura igisobanuro cy’amagambo n’indangagaciro z’Abanyarwanda ari uburyo bwo kubiba amacakubiri no gupfobya umuco wabo.

