Impunzi z’Abanye-Congo zibarizwa mu nkambi zo mu Rwanda zikomeje imyigaragambyo, zigaragariza amahanga uburyo amagambo aherutse gutangazwa n’uwari Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Gen Maj Sylvain Ekenge yibasira Abatutsi bo muri RDC, aganisha ku gutandukanya Abanye-Congo.
Nyuma y’impunzi ziba mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe n’iziba mu Nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa 02 Mutarama 2025, izo mu Nkambi ya Nyabiheke mu Karere ka Gatsino, iya Mugombwa mu Karere ka Gisagara n’iya Kiziba yo mu Karere ka Karongi na bo banze kwishimira iminsi mikuru mu bihe ubutegetsi bwa Congo bushinzwe kubacyura no kubizeza umutekano buri gukangurira abandi baturage kubanga.
Gen Maj Ekenge aherutse kugaragaza intekerezo za RDC n’uburyo yamunzwe n’ivangura n’urwango ku Banye-Congo b’Abatutsi, ubwo yavugaga amagambo yibasira Abatutsi, agera n’aho avuga ko gushyingiranwa n’Umututsikazi bisaba kwitonda kuko mu gihe cyo kubyara azana mu rugo benewabo bakaba ari bo babyarana.
Hari ku wa Ku wa 27 Ukuboza 2025 ubwo Maj Gen Ekenge yari yatumiwe kuri Televiziyo ya RDC mu kiganiro cyasobanuraga uko umutekano uhagaze mu Burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu bice biri kuberamo imirwano mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Neza neza ubona ko ari amagambo asa n’ayakoreshejwe mu Rwanda n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubutegetsi bwa RDC bwahise bukura uyu musirikare mu nshingano, abakurikiranira hafi ibibera muri iki gihugu bagaragaza ko ari ukwiyererutsa kuko Gen Maj Ekenge yagaragazaga imirongo migari yafashwe na Kinshasa yo guheza, kwica no kugirira nabi Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Kuri iyi nshuro impunzi z’Abanye-Congo zasabye ko kwirukana uyu mugabo bidahagije ahubwo akwiriye no gukurikiranwa agashyikirizwa inkinko mpuzamahanga.
Nk’izo mu Nkambi ya Nyabiheke zigaragaza ko aya magambo anerekana ko icyizere cyo gusubira iwabo kigoye cyane kuko Leta ya RDC ikibona Abatutsi nk’ubwoko buteje ikibazo muri icyo gihugu. Basabye imiryango mpuzamahanga kubafasha gukurikirana uyu musirikare.
Nyasamaza Nyirahumure w’imyaka 39 uvuka mu Minembwe wavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2007 kubera ubwicanyi bakorerwaga na FDRL yasize ikoze Jenoside mu Rwanda, yavuze ko amagambo yavuzwe na Gen Maj Ekenge yamukomerekeje cyane kuko yamweretse ko nta cyizere cyo gutaha bagira.
Ati “Ejo bundi basinya amasezerano twumvaga ko tugiye gutaha ariko amagambo yavuzwe n’Umuvugizi w’Igisirikare yatweretse ko nta cyizere cyo gutaha twagira, aha turi turacumbitse nyamara twasize hegitari zirenga icumi z’ubutaka, twasize inka, twasize byose. Aha tubayeho nabi none aho kugira ngo imiryango Mpuzamahanga idufashe cyane Leta ya Tshisekedi irakomeza gukwirakwiza urwango.’’
Uzamukunda Dyna wavuye muri RDC mu 2012, yavuze ko yabaga muri Masisi ariko kubera umutekano muke, guhozwa ku nkeke no gutwikirwa inzu kenshi byatumye afata umwanzuro wo guhunga.
Yavuze ko ingengabitekerezo bizeraga ko izarangira ariko ko Leta ya RDC yaberetse ko ikiyikomeje.
Ati “Twese turi amaraso amwe sinzi impamvu Gen Maj Ekenge yakwihandagaza akavuga ko Umututsikazi ari ikibazo, inkiko zikwiriye kubimubaza, ikindi byatweretse ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bugifata Abatutsi nk’abantu bagomba kwibasirwa kuko ibyavuzwe byavugiwe kuri Televiziyo y’Igihugu.”
“Turasaba amahanga kutwumva no kumva akababaro kacu kuko rwose turababaye cyane, ubu ndi impunzi nyamara iwacu nahasize ubutaka bunini bwakabaye butunga umuryango wanjye.’’
Uwimbabazi Gikundiro Mahoro ufite imyaka 20 wavukiye mu Nkambi ya Nyabiheke, yavuze ko amagambo yavuzwe na Gen Ekenge yatumye batakaza icyizere cyo kuzakurwa mu buhunzi, kuko yaberetse ko baramutse batashye bakomeza gutotezwa.
Ati “Natwe dushaka gutaha tukajya kureba iwacu, twavukiye mu buhunzi ababyeyi bacu bahora batubwira ko ari ahantu heza.”
Umuyobozi w’Impunzi zo mu nkambi ya Nyabiheke, Maniragaba Bosco, yavuze ko bamaze imyaka 20 mu buhinzi ndetse hari n’abamaze irenga 30 bose bahunze igihugu cyabo kubera ubwicanyi buhabera.
Ati “Nubwo ririya jambo ari Gen Maj Ekenge warivuze, uriya ni Umuvugizi w’Igisirikare kandi yabicishije kuri Televiziyo y’Igihugu ya Congo, rero ni amagambo ya Leta ya RDC yose, turibaza impamvu amahanga atamukurikirana kandi ari amagambo agamije gukangurira abandi kwicana n’ubu bari kurasa benewacu ariko nta gikorwa, turashaka ubutabera rero.’’
Abo mu Nkambi ya Kiziba babukereye, bamagana RDC ishishikajwe no kuryanisha Abanye-Congo
Mu Nkambi ya Kiziba habarizwa impunzi z’Abanye-Congo zirenga 14000 zahungiye mu Rwanda mu 1996.
Ku wa 2 Mutarama 2026, kuva Saa Yine za mu gitondo zazengurutse mu mihanda yo mu Nkambi ya Kiziba zifite ibyapa biriho ubutumwa bwamagana ivangura rikorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
Izi mpunzi zagendaga zisubiramo ngo “Twamaganye imvugo y’urwango ya Gen Maj Ekenge. Dukeneye ubutabera. Turifuza ubutabera no gutaha, Abagore b’Abatutsi turubaha kandi turi indahemuka ku bagabo bacu, RDC hagarika urwango rukorerwa Abatutsi”.
Valentine Nyirabwiza wageze mu nkambi afite imyaka ibiri ubu akaba agize imyaka 32 yavuze ko yababajwe n’amagambo yavuzwe na Gen Maj Ekenge.
Ati “Imvugo ya Gen Maj Ekenge yaratubabaje nk’Abatutsi b’impunzi bari mu nkambi zo mu Rwanda. Turasaba ko imiryango mpuzamahanga yatuvugira. Tukabona ubutabera, tugataha kuko biratubabaza cyane kubona tubura gakondo yacu tuyireba”.
Ndarishize Benjamin umaze imyaka 30 mu Nkambi ya Kiziba ati “Dufite abagore b’Abatutsikazi bashatswe n’Abanye-Congo, ubuzima bwabo buri mu kaga kubera imvugo za Gen Maj Ekenge. Umunsi abivuga mugenzi wacu witwa Manowa yarashimuswe n’ubu twaramubuze kugeza n’ubu”.
Umwe mu bagore bari mu Nkambi ya Kiziba umaze umwaka ahungiye mu Rwanda yavuze ko yafashe icyemezo cyo guhunga nyuma yo kumara amezi atandatu yarashimuswe n’abasirikare FARDC bamufungiranye bakajya bamusimburanaho bamufata ku ngufu bikaba byaramuvirimo ubumuga no kwandura Virusi Itera Sida.
Ati “Sinamenya umubare w’abamfashe ku ngufu kuko barenga 100. Banshimutanye n’umukobwa wa musaza wanjye w’imyaka 28. We nyuma yo kumusambanya baramwishe. Abasikare bansimburanagaho ngo baje kumva uko umututsikazi aryoha”.
Umuyobozi w’Inkambi ya Kiziba Nsengamungu Albert Methode, yavuze ko kuba Gen Maj Ekenge yarakuwe ku mwanya wo kuba umuvugizi wa FARDC nyuma y’imvugo y’urwango yakoreshereje ari ikinamico, asaba ko yakurikiranwa mu nkiko.
Umuyobozi w’Inkambi y’impunzi ya Mugombwa, Rwagasore Aimé, yagaragaje ko atumva ukuntu igihugu cya RDC kigizwe n’amako 450, ubw’Abatutsi akaba ari bwo bonyine bwamburwa igihugu.
Ati “Muri RDC turi amoko 450, ntidukwiye kurobanurwa mu gihugu cyacu, turasaba ko amahanga aturengera tugasubirana agaciro kacu kandi tukanataha iwacu.”
Umwe mu bagore b’impunzi bo mu nkambi ya Mugombwa Uwimpuhwe Gloria, naw e ati “Uriya musirikare wavuze biriya ni intumwa ya RDC, yagaragaje Leta yose ku ngengabiterezo yo kuvangura. Abatutsikazi turi ababyeyi beza kandi duharanira urukundo, tuzi gukora no kurera.”
Mugenzi we Mukobwajana Olive Butera ati “Turababaye! abagore b’Abatutsikazi batwise ibyitso, mureke tubyamagane. Leta ya Congo ikomeje kutwangisha abandi baturage, bagamije kuturimbura. Amahanga natwumve areke gukomeza kubirebera.”



