Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko tariki ya 25 Ukuboza 2025, havutse abana 961 hirya no hino mu gihugu.
Ni umubare munini ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2024 kuko kuri uwo mwaka hari havutse abana 941 bivuze ko kuri iyi nshuro hiyongereyeho abana 20.
MINISANTE yatangaje ko mu bana bavutse kuri Noheli ya 2025, abakobwa ari bo benshi kuko bangana na 487 mu gihe abahungu ari 474.
Imibare yerekana ko Akarere ka Nyarugenge kaza ku isonga mu turere 10 twagize abana bavutse benshi ku munsi wa Noheli ya 2025. Ako karere kagize abana bavutse 59, Gatsibo igira 56, Rubavu ni 52, Gasabo ni 50, Bugesera ni 46, Musanze ni 45, Nyagatare bari 43, Ngororero havutse abana 40, i Kayonza havuka abana 37 mu gihe i Huye havutse abana 33.
Hagendewe ku ntara, Intara y’Iburasirazuba ni yo yagize abana benshi bavutse kuri Noheli ya 2025 kuko yakiriye abana bashya 263 bavuye kuri 254 bavutse kuri Noheli ya 2024.
Intara y’Uburengerazuba nayo yagize abana bavutse kuri Noheli ya 2025, 228, Amajyepfo havuka abana 195, Umujyi wa Kigali havuka abana 140 naho mu Majyaruguru havuka abana 135.
Minisiteri y’Ubuzima yerekanye kandi ko habayeho izamuka ugereranyije n’indi minsi isanzwe itari iya Noheli kuko izamuka ry’abana bavuka ryageze kuri 59%, bavuye kuri 41%.
Yagaragaje kandi ko kuba haboneka abana benshi bavuka bishimangira ko inzego z’ubuvuzi zidakwiye kugabanya abakozi bakora muri izo serivisi mu bihe by’ibiruhuko n’iminsi mikuru by’umwihariko kuri Noheli.
