CREATOR: gd-jpeg v1.0 (using IJG JPEG v62), quality = 90
Rayon Sports yasinyishije Kwizera Olivier na myugariro w’Umunye-Congo, Yannick Bangala Litombo wakiniye amakipe arimo AS Vita Club, Yanga SC na Azam FC.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Mutarama 2026, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yahaye ikaze umukinnyi mushya uzayifasha mu kibuga hagati mu mikino yo kwishyura.
Uyu mukinnyi ni Yannick Bangala Litombo w’imyaka 31 ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakiriwe na Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah.
Bangala yakinnye mu makipe atandukanye muri Afurika harimo AS Vita Club, Yanga SC na Azam FC.
Usibye uyu mukinnyi kandi Rayon Sports yasinyishije umunyezamu Kwizera Olivier wayiherukagamo mu 2022, mbere y’uko ajya gukinira Gasogi United FC, aho yavuye ajya muri Al-Kawkab yo muri Arabie Saoudite.
Kwizera wakiniye amakipe arimo Mthatha Bucks na Free State Stars zo muri Afurika y’Epfo, agiye kongera gukina muri Shampiyona y’u Rwanda yanyuzemo muri APR FC na Bugesera FC.
Uyu mukinnyi w’imyaka 30 wasinye amezi atandatu, ni umwe mu bo Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Adel Amrouche’ aherutse guhamagara mu bitabiriye umwiherero w’abakina imbere mu gihugu.
Aba bakinnyi bombi bashobora kwifashishwa mu mukino wa Super Cup uzayihuza na APR FC, tariki ya 10 Mutarama 2026, kuri Stade Amahoro.
Basanze Rayon Sports iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 21, ikaba iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda uzayihuza na AS Muhanga.


