Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima Rusange muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (INSP) cyatangaje ko indwara y’ubushita bw’inkende, izwi nka Monkeypox cyangwa Mpox, igenda igabanuka nyuma yo kwibasira iki gihugu mu myaka ibiri ishize.
Iki kigo kivuga ko ibi bigaragazwa n’uko umubare w’abandura buri cyumweru ubu uri hagati y’abantu 250 na 300, mu gihe mbere ikibazo cyari gikomeye ku rwego rwo hejuru ku buryo abarenga 2.000 banduraga icyumweru ku kindi, by’umwihariko hagati ya 2024 na 2025 ubwo iki cyorezo cyari cyafashe intera ndende mu bice bitandukanye bya RDC.
Umuhuzabikorwa wa rimwe mu mashami ya INSP, Christian Ngandu, yavuze ko iri gabanuka ryagaragaye mu mibare ryanafashijwe n’ingamba zafashwe n’inzego z’ubuzima n’abafatanyabikorwa.
Yavuze ko atari abandura gusa bagabanutse, ahubwo n’ibigo by’ubuvuzi byakiraga abarwayi ba Monkeypox byari byaragabanutse ku rugero ruri hejuru. Yibukije ko mbere byari bigera kuri 401 mu gihugu hose, ariko ko kugeza mu Ukuboza 2025, hasigayemo ibigo 19 gusa bigakira abarwayi ba Mpox, bigaragaza ko aho iyi ndwara yagaragaraga henshi igenda icika buhoro buhoro.
Yasobanuye kandi ko nubwo indwara igenda igabanuka, hari uduce twagiye tuyibonekamo cyane kurusha ahandi, harimo Intara ya Sankuru, n’utundi duce twa Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Aha ni ho hagiye hagaragara umubare munini w’abandura n’abahitanwa n’iyi ndwara, cyane cyane kubera uburyo serivisi z’ubuvuzi zigera ku baturage bigorana ndetse n’umutekano muke wagiye uharangwa ugatuma ubuvuzi butagerayo ku gihe.
Yibukije ko ibi byose bituma n’ubwo imibare igabanuka, hakiriho impungenge zo kudacogora mu kurwanya Mpox.
Inzego z’ubuzima muri RDC zasabye abaturage gukomeza kwitwararika, birinda ibishobora kubatera iyi ndwara nko kuba hafi n’uyirwaye, gusangira ibikoresho by’isuku n’abafite ibimenyetso ndetse no kwihutira kujya kwa muganga mu gihe bagaragaje ibimenyetso bijyanye na Monkeypox.
Basabye cyane cyane abaturage bo mu bice bigaragaramo umutekano muke kudasuzugura ibimenyetso no gukora uko bashoboye bakegera serivisi z’ubuvuzi n’ubwo kuhabona bigorana.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS/WHO) ukomeje gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rugamba rwo guhangana n’iyi ndwara, binyuze mu gutanga ibikoresho byo gupima no kwisuzumisha, amahugurwa ku bakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi ndetse no kongerera ubushobozi laboratwari zitandukanye.
Ibi bikorwa byafashije mu kumenya vuba abanduye no kubashyira mu kato, ari na byo byagize uruhare mu kugabanya ikwirakwira ry’iyi ndwara mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu 2024, by’umwihariko mu mpera z’uwo mwaka, icyorezo cya Monkeypox cyongeye kugira ubukana mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo u Burundi, Cameroun, Congo, Ghana, Liberia, Nigeria, Afurika y’Epfo, Uganda, Kenya n’u Rwanda, ku buryo byahangayikishije Isi yose. OMS icyo gihe yagaragaje ko Mpox ikwiye kwitabwaho nk’ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange kugira ngo idakomeza gukwirakwira ku mugabane no ku rwego rw’Isi muri rusange.
U Rwanda rwo rwafashe ingamba zihuse zo kuvura abasanganywe iyi ndwara no gukingira abandi bashoboraga kuba bayandura, ku buryo nta muntu n’umwe yahitanye mu gihugu hose. Ibi byagaragajwe nk’intambwe ikomeye mu kurinda abaturage n’ubwo hakomeje kwibutswa ko kubahiriza amabwiriza y’isuku n’ubwirinzi bikwiye gukomeza. Si ko byagenze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko Raporo y’Ishami rya Loni rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) yerekanye ko kuva mu ntangiriro za 2024 kugeza muri Werurwe 2025, iyi ndwara ya Monkeypox yari imaze guhitana abantu 1.736, igahinduka ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange.
Nubwo ubu imibare igenda igabanuka, inzego z’ubuzima zisaba ko abaturage badacogora mu kwirinda no gukurikiza inama bahabwa n’abaganga. Basabwa gukomeza kugira isuku, kwirinda gukora ku muntu ufite uduheri cyangwa ibindi bimenyetso bya Mpox, kwirinda gusangira ibintu by’umurwayi n’abandi no kwihutira kwivuza. Ku rundi ruhande, Leta ya RDC n’abafatanyabikorwa bayo barasabwa gukomeza kongera ubushobozi bw’ibigo n’abakozi b’ubuvuzi, kugira ngo n’uduce tugifite ikibazo dufashwe kugeza igihe iyi ndwara izacika burundu.

