Kenshi iyo havuzwe uburyo ubutegetsi bwa Repubulika Ihanaranira Demokarasi ya Congo bwimitse urwango ku Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi, hari ababikerensa nubwo uko bukeye n’uko bwije ibihamya byigaragaza.
Benshi babyibuka nk’ibyabaye ejo ubwo mu Ukwakira 2023, imitwe yitwaje intwaro irimo iyo muri Nyatura, Mai Mai na FDLR byatwitse inzu zigera kuri 300 zo mu mudugudu wa Nturo, zirakongoka.
Abaturage baho baziraga ko baba bafitanye isano n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ibi abayobozi ba RDC babyimye amaso ndetse n’umuryango mpuzamahanga wigira nk’aho nta cyabaye.
Ni kenshi ku mbuga nkoranyambaga hagiye hagaragara amashusho abaturage ba RDC batwika bagenzi babo bo mu bwoko bw’Abatutsi, nk’aho ubwo bushinyaguzi budahagije bakarenzaho bakabarya.
Ibyo byajyanye no kubica, kubaheza, kubahohotera, n’ibindi bikorwa bibi byatumye bamwe bava mu byabo bagahungira mu bihugu bitandukanye.
Nko mu Rwanda harimo abamaze imyaka 30 mu buhungiro n’abandi bagiye kumara hafi kimwe cya kane cy’ikinyejana batazi iwabo kuko bavukiye mu buzima bubi bw’ubuhunzi.
Nubwo ibyo byose byarengejwe ingohe, RDC n’ibihugu biyishyigikiye bikica amatwi ahubwo hakavebwa abicwa baharanira kwirwanaho, umugambi wo kwica Abatutsi bo muri Congo bikozwe n’ababayobora wagiye hanze binyuze muri Gen Maj Sylvain Ekenge wari Umuvugizi w’Ingabo za RDC.
Gen Maj Ekenge yavuze amagambo yibasira Abatutsi, agera n’aho avuga ko gushyingiranwa n’Umututsikazi bisaba kwitonda kuko mu gihe cyo kubyara azana mu rugo benewabo bakaba ari bo babyarana.
Nubwo RDC yihutiye kumukura mu nshingano n’ibihugu biyishyigikira bikihutira kwamagana izi mvugo z’urwango, kwari ukwiyererutsa, kuko uyu musirikare atabyitekerereje ahubwo ari politiki yashinze imizi mu butegetsi bwa Leta ya RDC.
Nubwo rwari rusanzweho, urwango RDC yanga abaturage bayo bo mu bwoko bw’Abatutsi, rwafashe indi ntera nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubwo Leta ya RDC yakiranaga na yombi Interahamwe n’ingabo za Habyarimana zayikoze, bimukana ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi.
Aba baje kwirema mu mitwe yitwaje intwaro, yagiye ihindagurika umunsi ku wundi kugeza bahindutse FDLR ikomeje kujujubya Abanye-Congo ihawe uruhushya na RDC.
Abayigize babanje gushinga umutwe witwaga RDR, uza kuvamo ALiR ya mbere na ALiR ya kabiri, bamwe bajya mu Majyepfo ya Congo abandi baguma muri Kivu, baza kongera guhura. Baje no kugenda batatana bajya muri CNRD na RUD-Urunana.
Iyi ALiR ni yo yaje guhinduka FDLR mu 2000 nyuma yo kwihuza kw’iyo mitwe.
Uko Leta ya Congo yagendaga yiyegereza abo muri FDLR, ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi yacengeye mu buyobozi bwa Leta ya RDC, maze Abatutsi bo muri Congo batangira kwicwa.
Ibi byatumye abenshi bicwa, abarokotse bahungira mu bihugu by’abaturanyi aho kuri ubu mu Rwanda habarurwa impunzi z’Abanye Congo zirenga ibihumbi 120. Ibyo bikorwa bimaze imyaka irenga 30, n’ubu biracyakomeje.
Uwashimuswe akanduzwa Sida, gihamya simusiga by’amabi ya FDLR na FARDC
Ubugizi bwa nabi bwa RDC n’abambari bayo bugaragazwa na Mwiza (izina ryahinduwe ku bw’umutekano we) umaze umwaka ahungiye mu Rwanda kubera amabi yakorewe na FDLR ishyigikiwe na FARDC.
Amezi atandatu mbere y’uko ahungira mu Rwanda yashimuswe n’abasirikare b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda, bamumarana amezi atandatu bamusambanya ku gahato ngo “barumva uko Umututsikazi aryoha”.
Byaviriyemo uyu yu mubyeyi w’imyaka 40, ubumuga no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Uyu mubyeyi uba muri imwe mu nkambi zo mu Rwanda ubuhamya bwe yabugarutseho, ubwo yari mu myigaragambyo yamagana imvugo za Gen Maj Ekenge, imaze iminsi ikorwa n’Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda.
Yashimutanywe n’umukobwa wa musaza we, bakuwe ahitwa i Shangi, bajyanwa ahitwa Kirolirwe muri Teritwari ya Masisi.
Avuga ko bombi basambanyijwe n’abo basirikare ariko umukobwa wa musaza we bikarangira bamwishe.
Ati “Baramfashe baranjyana bamarana amezi atandatu, banyita ngo ndi Umututsikazi. Ni FDLR yanshimuse ngo ndi umugore wa M23. Buri wese yarazaga akankoresha icyo ashaka, nta kumpa amazi, nta kugira gute.”
“Nicaraga nigunze ntagira uwo mbwira. Bakambwira ngo ninitabaze Kagame wanjye aze antabare, ariko muri byose nkabwira Imana. Buri wese akaza agakubita mu mutwe yaba n’umwana akaza akansambanya kuko yabaga afite itegeko yahawe.”
Muri ayo mezi atandatu hari umusirikare wo mu gace avukamo wamubonye baramenyana amubwira ko azamutorokesha.
Ubwo M23 yageraga ahitwa i Nyamitabo abasirikare ba FDLR babwiye uwo musirikare ngo ni ajye kwica uyu mubyeyi icyakora kuko yari yarahuye n’ibibi byose yumvaga icyamwica cyaba kimuruhuye.
Ati “Angejeje kuri Bishoga arambwira ngo ntabwo nkwica amaraso yawe ntazayabazwa. Nibwo yantorokesheje tugeze i Nyamitabo dusanga hari abasirikare ba M23. Ntabwo nasubiye mu rugo kuko nari namenye ko papa bamwishe, abana banjye ntazi aho bari.”
Uyu mubyeyi yakomeje guhunga yisanga mu Nkambi y’agateganyo ya Nkamira, yarahungabanye bikomeye bijyanye n’amabi yanyuzemo.
Mu Rwanda yagiye muri gahunda ya Mvura Nkuvure, ndetse ahamya ko bigenda bimufasha, kongera kwisanga nubwo bigoye bijyanye n’ibihe bibi yanyuzemo.
Ati “Ubu ni bwo ndi kujya numva bigenda binshiramo. Nasambanyijwe n’abasirikare barenga 100. None se buri wese, abakuru barazaga, abana babo bakaza, n’ababarinda bikaba uko, baje kumva uko Umututsi amera. […] Nabikuyemo Virusi itera Sida n’ubumuga, ubu mfata imiti.”
Nyuma abana be baje kuhamusanga, amenya ko se n’umugabo we bishwe n’igisirikare cya Congo gifatanyije na FDLR.
Uyu mugore ushima uko yakiriwe n’uko yitaweho nyuma yo kugera mu Rwanda asaba amahanga ko yasaba ubutegetsi bwa Congo bukareka gukomeza gutoteza Abanye-Congo b’Abatutsi.

Abarwanyi ba FDLR basambanyije uyu mugore ndetse bica umugabo we
