Mu Murwa Mukuru wa Venezuela, Caracas, hafi y’ibiro bya perezida, humvikanye urusaku rw’amasasu menshi mu gihe ibintu muri icyo gihugu bitarafata umurongo.
Ni nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifashe Nicolás Maduro wayoboraga icyo gihugu n’umugore we, bakajyanwa muri Amerika bashinjwa ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge n’iby’iterabwoba.
Urusaku rwumvikanye hafi y’ibiro bya Perezida wa Venezuela mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, ndetse hari abaketse ko baba ari abashakaga guhirika ubutegetsi bwa Delcy Rodríguez uri kuyobora icyo gihugu by’agateganyo.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare benshi n’imodoka za gisirikare zikomeye ziri hafi y’inyubako za Leta muri icyo gice ndetse humvikana n’urusaku rw’amasasu.
Ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko amakuru byahawe n’abari hafi y’ubuyobozi muri Venezuela avuga ko ubu “ibintu byasubiye ku murongo”, ndetse ko amasasu yumvikanye yaraswaga ari ay’ingabo za Leta zarasaga hejuru kuri drones batazi zari zirimo kuguruka hejuru y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Kugeza ubu nta muyobozi muri Venezuela wigeze atangaza amakuru kuri urwo rusaku rw’amasasu ngo avuge niba hari abafashwe n’icyari kigamijwe mu by’ukuri.
Umutekano muri Venezuela nturasubira ku murongo nyuma y’uko ku itariki ya 3 Mutarama 2026 Amerika yagabye ibitero muri icyo gihugu ndetse igatwara Nicolás Maduro wakiyoboraga n’umugore we Cilia Flores.
Urukiko rw’Ikirenga muri Venezuela rwahise rushyiraho Delcy Rodríguez wari Visi Perezida ngo ayobore inzibacyuho y’iminsi 90.
María Corina Machado, utavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko ubuyobozi bwa Rodríguez budashobora kwemerwa ahubwo yahise ahamagara Edmundo González, ufatwa na bamwe nk’uwari watsinze amatora ya Perezida wa Venezuela mu 2024, ngo abe ari we uba Perezida.
Hahise kandi haduka imyigaragambyo y’amatsinda mato y’abaturage na bo bamagana ubuyobozi bwa Delcy Rodríguez, ndetse i Caracas hahuriye abaturage bashyigikiye Maduro bamagana ifatwa rye ndetse basaba ko asubizwa mu gihugu.
Ku rundi ruhande, Nicolás Maduro yagejejwe mu Rukiko rwa Manhattan muri Leta ya New York, akuwe muri Gereza ya Brooklyn ku itariki 5 Mutarama 2025 atangira ahakana ibyaha byose Amerika imushinja ndetse avuga ko akiri Perezida wa Venezuela.
