Umunyamerika umaze kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, IShowSpeed, yatangaje ko mu rugendo ari kugirira mu bihugu bitandukanye muri Afurika, nagera mu Rwanda ateganya kuzasura ingagi mu birunga.
IShowSpeed yabitangaje nyuma yo kugirira urugendo muri Afurika y’Epfo, aho mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko muri icyo gihugu yatangiriyemo urugendo rwe nta ngagi zihaba, akomeza avuga ko mu Rwanda azazisura.
Ati “Nta ngagi ziba hano, tuzasura ingagi mu Rwanda. Gusa ntabwo tuzabasha gukora ‘stream’ kubera ibiti byinshi cyane, ariko nzafata amashusho yazo.”
Ku wa 21 Ukuboza 2025, uyu musore w’imyaka 20 wamamaye cyane kuri YouTube na Twitch, ni bwo yatangije gahunda yise “Speed Does Africa Tour”, aho azajya akora ‘livestreams’ ari mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane mu minsi 28.
Aho azajya hose azakurura imbaga y’abafana, asangize abamukurikira ubunararibonye bwe bushya kuri uyu mugabane. Ndetse muri Afurika y’Epfo aho yatangiriye yarishimiwe cyane.
Mu mashusho yasangije abakunzi be kuri X ubwo yatangazaga urugendo rwe muri Afurika, IShowSpeed yagaragaje ko azasura ibihugu birimo Algerie, Misiri, Ethiopie, Ghana, Kenya, Maroc, Nigeria, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, u Rwanda n’ibindi.
Uyu musore aherutse gusoza urugendo yise “Speed Does America Tour”, yazengurutse leta 25 zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu minsi 35.
Yanigeze no gusura imigabane irimo Amerika y’Epfo, u Burayi, Aziya na Oceanie, nk’uko bigaragazwa n’urubuga IShowSpeedTracker.com.
Ntabwo biramenyekana igihe azagerera mu Rwanda.


