Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ashaka ko hatangira ibiganiro bishya bya Luanda, mu gihe akomeje gutera umugongo ubuhuza bwa Leta ya Qatar bwatangiye mu ntangiriro za 2025.
Tshisekedi yaherukaga i Luanda tariki ya 14 Ukuboza 2025. Uwo munsi yahagiriye uruzinduko rw’amasaha make, aganira na Perezida wa Angola, João Gonçalves Lourenço ku byafasha uburasirazuba bwa RDC kubona amahoro.
Ibiganiro bya Luanda byayoborwaga na Perezida Lourenço, byahagaze mu Ukwakira 2024 ubwo intumwa za Leta ya RDC zangaga kugirana ibiganiro bitaziguye n’ihuriro AFC/M23.
Byahuriranye n’uko Perezida Lorenço yari agiye gutangira kuyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU). Perezida w’Inama y’abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, ni we wamusimbuye ku buhuza ariko nta byinshi na we yagezeho kuko ibiganiro by’amahoro byimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Qatar.
Biteganyijwe ko tariki ya 15 Gashyantare 2026 ubwo Inteko Rusange ya AU izaba yateranye, Lourenço azasimburwa na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi. Bivuze ko kuva icyo gihe, Perezida wa Angola azaba abohotse.
Ku wa 5 Mutarama, Perezida Tshisekedi yagiriye uruzinduko muri Angola, aganira na Lourenço ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC, gusa ngo iki kiganiro ntigitandukanye na gahunda y’ibiganiro by’amahoro bya Doha na Washington.
Nubwo ibiro bya Perezida wa RDC bigaragaza ko Tshisekedi agishyigikiye ibiganiro bya Doha, bigaragara ko atakibiha agaciro kuko aherutse kwanga kohereza intumwa z’igihugu cye mu nama ebyiri zateguwe na Leta ya Qatar, zari zigamije gusuzuma uko agahenge kubahirizwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, we aherutse gushinja Leta ya Qatar kwifashisha ijambo ifite n’amafaranga mu gutuma Amerika idafatira u Rwanda ibihano. Uyu muyobozi yakomeje kurushinja guhungabanya umutekano wa RDC; ibirego rwateye utwatsi kenshi.
Amakuru ava i Kinshasa yemeza ko mu gihe Lourenço ateganya kuva ku buyobozi bwa AU, Tshisekedi yamusabye gutangiza ibiganiro by’amahoro bishya bya Luanda, Perezida wa Angola arabimwemerera, amubwira abagomba kuganirizwa kugira ngo amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC ahagarare.
Mu bo Lourenço ateganya kuvugisha harimo abanyapolitiki bashyigikiye ubutegetsi bwa Tshisekedi, atavuga rumwe na bo, ababurwanya bakoresheje intwaro nka AFC/M23, abanyamadini n’abo muri sosiyete sivile.
Bigaragara ko ibiganiro bishya bya Luanda nibitangira, bizaba bifite isura y’ibyaberaga i Nairobi mu myaka irenga ibiri ishize, cyangwa se ibyasabwe n’amadini; by’umwihariko Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani.
Kuri AFC/M23 ntibyaba bifite imbaraga nk’ibya Doha kubera ko i Luanda haganirirwa ibibazo rusange by’Abanye-Congo, ibyihariye biyireba nko kurekura imfungwa 700 zayo ntibyibandweho.

