Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyagaragaje ko umubare w’abagabo bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikamenyekana bavuye kuri 349 mu 2023 bagera kuri 2748 mu 2024.
Ni imibare ikubiye muri raporo izwi nka ‘Rwanda Statistical Yearbook’ yasohowe na NISR ku wa 31 Ukuboza 2025.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni imvugo ikubiyemo ibikorwa byinshi, isobanuye igikorwa icyo ari cyo cyose cyangiza gikozwe kinyuranyije n’ubushake bw’umuntu kandi gishingiye ku itandukaniro rigenderwaho muri sosiyete hagati y’igitsina gore n’igitsina gabo.
Iri hohotera riri mu byiciro bitandukanye birimo irigizwe n’ibikorwa byo kubabaza umubiri, irigizwe n’ibikorwa byo kubabaza umuntu bishingiye ku gitsina, mu mitekereze cyangwa kumuteza imibabaro, iterabwoba ryo kumukorera ibyo bikorwa, agahato no kumubuza umudendezo. Ibi bikorwa bishobora gukorwa mu ruhame cyangwa mu ibanga.
Ihohoterwa rikorewe ku gitsina rikoreshwa havugwa ibikorwa by’ubwoko bunyuranye harimo: gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato cyangwa gufatwa ku ngufu, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo bashyingiranywe no gutesha agaciro igitsina cy’umuntu.
Harimo kandi guhatira imibonano mpuzabitsina cyangwa ubucakara bushingiye ku gitsina hagamijwe kwishimisha, itotezwa rishingiye ku gitsina no guhatira kurongorwa mu kibuno.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu 2024 abagabo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikamenyekana muri Isange One Stop Center ari 3.233.
Muri aba harimo abagabo 2.748 bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina rigizwe n’ibikorwa byo kubabaza umuntu bishingiye ku gitsina. Abandi 485 bakorewe ihohotera rushingiye ku gitsina rigizwe n’ibikorwa byo kubabaza umubiri.
Mu mwaka wa 2023 abagabo bari bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri rusange bari 3.214. Barimo 349 bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina rigizwe n’ibikorwa byo kubabaza umuntu bishingiye ku gitsina, n’abandi 2.865 bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina rigizwe n’ibikorwa byo kubabaza umubiri.
Ugereranyije iyi myaka ibiri ubona ko abagabo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigizwe n’ibikorwa byo kubabaza umuntu bishingiye ku gitsina bikamenyeshwa Isange One Stop Center bavuye kuri 349 mu 2023, bagera kuri 2.748 mu 2024. Bivuze ko bikubye inshuro 7,8.
Mu 2019 abagabo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri rusange bikamenyeshwa Isange One Center bari 1.701, mu 2020 baba 2.364, mu 2021 bagera kuri 2.527.
Mu 2022 abagabo bakorewe iri hohoterwa bari 2.724, mu 2023 baba 3.214, mu gihe mu 2024 bageze kuri 3.233.
Ku bijyanye n’abagore, mu 2024 abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikamenyekana muri Isange One Stop Center ni 23.152, mu gihe mu 2023 bari 21.605.
Muri Mutarama 2025 Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko mu mwaka wa 2024 bwakurikiranye amadosiye 8.129 y’abakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho yakurikiranywemo abantu 8.222.

Abagabo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikubye karindwi mu mwaka umwe
