Ku wa 5 Mutarama 2026, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda, icyemezo cyakiriwe n’impaka nyinshi mu baturage haba kuri radiyo no ku mbuga nkoranyambaga.
Ingingo zimwe z’iryo tegeko, cyane cyane izirebana n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge, ibihano, gufatira ibinyabiziga ndetse no kwimura uburenganzira ku binyabiziga, zagarutsweho cyane mu biganiro binyuranye.
Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwerarane n’Umutekano, Depite Tumukunde Hope Gasatura ashimangira ko icyemezo cy’Abadepite gishingiye ku ntego nyamukuru yo kurengera ubuzima bw’abantu, gushimangira inshingano n’uburyozwe, no kunoza imicungire y’umutekano mu muhanda.
Uburemere bw’impanuka zishingiye ku businzi
Impanuka zo mu muhanda zikomeje kuba ikibazo gikomeye ku mutekano rusange, aho ikoreshwa ry’inzoga n’imyitwarire mibi y’abatwara ibinyabiziga biri mu bitera impanuka nyinshi.
Ingingo ya 9, iya 37 n’iya 38 z’iri tegeko zigamije gukemura icyo kibazo mu buryo bufatika. Gushyiraho igipimo ntarengwa cy’inzoga mu maraso y’umushoferi no guteganya ibihano bikakaye ku barenze kuri icyo gipimo cyangwa banze gupimwa, byemejwe hagamijwe gukumira imyitwarire ishobora guteza ibyago bikomeye ku buzima bw’abantu.
Abadepite banashyigikiye ibihano byisumbuye ku batwara ibinyabiziga bitwara abantu benshi, abanyeshuri, imizigo iremereye cyangwa ibinyabiziga bikora ubucuruzi, kubera ko aba bafite inshingano zidasanzwe zo kurengera ubuzima bw’abantu benshi kuko iyo bakoze amakosa bigira ingaruka ku buzima bw’abantu benshi.
Umuco mubi abashoferi bagira wo kwanga guhagarara
Abadepite bagaragaza ko hari abantu benshi bari basigaye bumva ko niba umupolisi aguhagaritse ntuhagarare uri bucibwe amande make ugereranyije n’icyaha ukeka ko wakoze. Urugero: Igihe wanze guhagarara wasinze, igishobora gukurikiraho ni ugushyira ubuzima bw’abantu mu kaga udasize n’ubwawe.
Ibi bigiye gushyirwaho iherezo. Depite Tumukunde agaragaza ko nk’abahagarariye abaturage, basanze kubahiriza amabwiriza y’inzego z’umutekano ari ishingiro ry’umutekano, bityo kutubaha abashinzwe umutekano bishobora no kuzagera ku gifungo nubwo mu by’ukuri ikigamijwe atari ugufunga ahubwo ari ugukumira.
Byongeye kandi, ingingo ya 10 igena uburyo bwo gupima inzoga n’ibiyobyabwenge yashyizweho hagamijwe ko ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rikoranwa ubunyamwuga, mu mucyo no mu butabera.
Umushoferi wemera ko ibisubizo by’ibipimo atabyishimiye ahabwa uburenganzira bwo gusaba ko bipimirwa muri laboratwari yemewe. Ibi byagaragajwe nk’ingenzi mu guhuza umutekano wo mu muhanda n’uburenganzira bw’umuturage.

Depite Tumukunde Hope Gasatura ashimangira ko icyemezo cy’Abadepite gishingiye ku ntego nyamukuru yo kurengera ubuzima bw’abantu
Gufatira ibinyabiziga si igihano
Ingingo yerekeye gufatira ibinyabiziga (Ingingo ya 17) nayo yateje impaka. Abadepite basobanuye ko gufatira ikinyabiziga atari igihano kigamije guhohotera, ahubwo ari ingamba zo gukumira ibyago byihuse ku mutekano wo mu muhanda, nko gutwara umuntu yasinze, imodoka ifite ikibazo gikomeye cy’ubukanishi, cyangwa imodoka ibangamira imigendekere myiza y’umuhanda.
Ingingo ya 22 igena neza uko amafaranga akomoka ku igurishwa ry’ikinyabiziga gifatiriwe akoreshwa, hagamijwe kwirinda ko Leta iteza umuturage igihombo kidakenewe.
Hashyizweho kandi gahunda y’amanota ku ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Ingingo ya 25), igamije kugenzura imyitwarire y’abashoferi mu gihe kirekire, gukumira abasubira mu makosa, no guteza imbere umuco wo kubahiriza ibiteganywa n’amategeko.
Ibihano byaba biremereye?
Kuri iyi ngingo Depite Tumukunde Hope avuga ko mbere yo kuvuga ko ibihano bikarishye cyangwa se byoroheje, umuntu yagombye kwibaza ngo se hahanwa nde cyangwa se ni nde uhanwa.
Ati “Hahanwa wa wundi wakoze amakosa cyangwa icyaha. Utabikoze ntiyagombye kuvuga ko ibihano bikarishye, kuko mu by’ukuri itegeko nka ririya n’ibihano biteganywamo biba bigamije gukumira ayo makosa n’ibyaha.”
Yakomeje ahamagarira Abanyarwanda kubahiriza ibiteganywa n’amategeko igihe bari ku muhanda kugira ngo barengere ubuzima bwabo n’ubw’abandi.
Ese mu bindi bihugu byifashe bite?
Mu bihugu binyuranye hirya no hino ku Isi, hashyizweho amategeko ahana yihanukiriye gutwara ikinyabiziga wasinze kandi yose agahurira ku ntego imwe yo gukumira impanuka, kurengera umutekano w’abaturage no guhana abayarenzeho.
Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubushinwa, u Bwongereza, u Bufaransa, Afurika y’Epfo na Misiri, gutwara wasinze bifatwa nk’icyaha gikomeye gishobora gukurikirwa no gucibwa amande ahanitse, kwamburwa uruhushya rwo gutwara, ndetse no gufungwa harimo n’aho gufungwa bigera no ku myaka itandatu nko muri Afurika y’Epfo cyangwa mu Bushinwa bishobora kugera ku myaka 10 bitewe n’ingaruka zatewe n’ubusinzi.
Ugereranyije impaka zabaye mu Mutwe w’Abadepite ndetse n’uko bikorwa mu bindi bihugu, ubona neza ko, mu nyungu z’abaturage, ibihugu byinshi byahagurukiye kurwanya impanuka ziterwa n’ubusinzi kandi bigaragara ko bishoboka.
Abaturarwanda nabo icyo bakwiye gushyira imbere no kwirinda kujya mu byaha byaterwa no gutwara umuntu yanyoye ibisindisha kuko n’iyo ibihano byaba biremeye wirinze gukora ibyaha ntaho wahurira nabyo.

Abadepite batoye iri tegeko kuko baribonamo ibisubizo by’ibibazo bihari mu mikoreshereze y’umuhanda
