Umuhanzi w’Umunya-Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda, Fille Mutoni wigaruriye imitima ya benshi mu myaka yashize, yahishuye ko kimwe mu bituma abahanzi benshi bagira agahinda gakabije ari ukubura inshuti nyakuri, bigatuma bagira ubuzima bubi.
Fille Mutoni yanyuze mu bihe bikomeye birimo kwiheba no kugira agahinda gakabije, gukoresha ibiyobyabwenge no kujya mu bigo bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge.
Fille avuga ko nubwo bamwe mu byamamare baba bafite ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga babarirwa muri za miliyoni, akenshi baba badafite n’inshuti n’imwe nyakuri.
Ati “Dufite abayoboke babarirwa muri za miliyoni, ariko nta nshuti n’imwe dufite. Aba bafana bose badushyigikira kandi baduha amashyi menshi igihe turi ku rubyiniro ni benshi cyane, ariko ntidufite n’umuntu n’umwe waguhamagara akakubaza uko wabyutse cyangwa uko waraye.’’
Yongeyeho ko no mu miryango yabo, hari ubwo batabafata nk’abantu bafite n’ibibazo, ahubwo bakabareba nk’abagomba guhora batanga amafaranga.
Ati “Uretse mama cyangwa papa wawe, nta wundi muntu ukwitaho. Tubura uwo tuganira na we ku bibazo byacu by’imbere mu mutima, ndetse n’abagize umuryango bamwe badufata nk’imashini zitanga amafaranga. Nta muntu ugutwara ngo muganire musangira ikawa, muganire ku buzima uko bugenda n’uko bukwiriye kuba bumeze.’’
Ibyo bituma bashaka uko biyibagiza iby’ubuzima busanzwe, bagatangira gukoresha ibiyobyabwenge, nyuma bikabashora mu kwiyandarika.
Ati “Iyo dutambutse ku rubyiniro, amashyi aba menshi cyane, Isi ikamera nk’ihagaze akanya gato. Ariko iyo uhavuye, uba uri wenyine kurusha undi wese. Ni yo mpamvu ushaka ikintu cyo kukugumisha mu mutuzo no kukugufasha kwihanganira ubwo bwigunge.’’
Uyu muhanzi avuga ko ubu yahisemo guhindura ubuzima bwe burundu, agaruka mu muziki agamije kwisubiza icyubahiro cye no gufasha abandi bahanzi n’abaturage muri rusange kwirinda ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge.
Fille Mutoni yanatangaje ko adakoresha telefone zigezweho (smartphones), kuko yirinda kureba ibintu bishobora kumusubiza mu bibazo yanyuzemo.
Kugeza ubu yamaze gusubira muri studio, aho abakunzi be bagaragaza icyizere ko azongera kwisubiza izina yari afite mu muziki.

Fille Mutoni yubatse izina rikomeye mu muziki muri Afurika y’Iburasirazuba

Fille Mutoni yahishuye imvano y’agahinda gakabije kugarije bamwe mu byamamare mu muziki
