Mu gihe amezi abaye menshi Abanyarwanda n’Abanye-Congo bategereje ko ibikorwa byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR bitangira, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buri kugerageza guhimba impamvu yo kutabikora.
Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byagiranye amasezerano y’amahoro. Mu ngingo zayo z’ingenzi harimo gusenya FDLR bidatinze no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka.
Icyizere cy’amahoro arambye cyari cyinshi ubwo amasezerano ya Washington yashyirwagaho umukono kuko cyari ikimenyetso ko kera kabaye, Leta ya RDC yavugaga ko umutwe wa FDLR utabaho cyangwa se ko abarwanyi bawo bashaje, yemeye ko ubaho kandi ko ubangamiye umutekano w’akarere.
Ariko iki cyizere nticyamaze kabiri kuko Leta ya RDC, ibinyujije mu matangazo no mu biganiro bitandukanye binyura mu itangazamakuru, yatangiye kugaragaza ko ishishikajwe n’ibiyifitiye inyungu bikubiye mu masezerano y’amahoro, ibindi nko gusenya FDLR no gucyura impunzi z’Abanye-Congo ibishyira ku ruhande.
Igitutu cy’umuhuza cyatumye tariki ya 10 Ukwakira 2025 igisirikare cya RDC gisohora itangazo ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi butemera, gisaba abarwanyi ba FDLR kurambika intwaro kandi ngo nibatabyubahiriza bazagabwaho ibitero. Abasirikare b’Abanye-Congo basabwe guhagarika gukorana na wo.
Nyuma y’ukwezi kumwe iri tangazo risohotse, Umuvugizi wa FDLR mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Octavien Mutimura, yatangaje ko we na bagenzi be badateze kurambika intwaro, anemeza ko bafite abarwanyi benshi biteguye kurwana mu gihe baterwa.
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse tariki ya 30 Ukuboza 2025, igaragaza ko itangazo ry’igisirikare cya RDC ryateje umwuka mubi hagati yacyo na FDLR ndetse na Wazalendo, bigera aho Leta ya RDC isezeranya uyu mutwe w’iterabwoba ko itazawusenya kuko uyifatiye runini ku rugamba.
Umukino Leta ya RDC iri gukina muri iki gihe usa n’uwo mu myaka 23 ishize ubwo yagiranaga n’u Rwanda amasezerano yo kwambura intwaro ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’Interahamwe zari zarahungiye mu bice birimo intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Tariki ya 20 Nyakanga 2002 ni bwo yemeye ko izamburwa intwaro aba bantu baremye umutwe wa FDLR, ariko ntiyigeze ibyubahiriza. Bifashishije ubutaka bwa RDC mu kwisuganya no gutegura ibitero bikomeye bagabye mu Rwanda mu bihe bitandukanye, nka tariki ya 9 Mata 2004.
Raporo zitandukanye zirimo n’iza Loni zigaragaza ko uretse gukorana, Leta ya RDC ikomeje guha abarwanyi ba FDLR na Wazalendo ibikoresho, intwaro n’ibindi byangombwa nkenerwa kugira ngo bibyifashe ku rugamba bihanganyemo n’ihuriro AFC/M23.
Mu Ukuboza 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangarije France 24 ko Leta ya RDC ari umubyeyi, umutwe wa FDLR ukaba umwana wayo.
Mu gihe abasesenguzi bagaragaza ko iyo FDLR iba idafashwa na Leta ya RDC iba itakiriho, ku wa 13 Mutarama 2026 Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yashatse guhindura ukuri kuzwi na benshi, avuga ko uyu mutwe w’iterabwoba uriho kubera ubushake bw’u Rwanda.
Mu kiganiro cyibandaga ku biganiro by’amahoro bya Doha na Washington, Muyaya yagize ati “FDLR cyo kimwe na M23 biriho kubera ubushake bw’u Rwanda.”Amagambo ya Muyaya aratangaje ariko afite igisobanuro gikomeye.
Kuri Leta ya RDC, gusenya FDLR bireba u Rwanda nyamara ibyo si byo amasezerano y’amahoro ya Washington ateganya Abanye-Congo ni bo basabwa kuwusenya.
Abarwanyi ba M23 bafashe intwaro kubera ubugizi bwa nabi abo mu miryango yabo bamaze igihe bakorerwa na FDLR ariko ibyo Leta ya RDC ntibyitayeho. Kuri Muyaya, umutwe w’abicanyi n’uw’abiciwe iri mu gatebo kamwe.Muri Kamena 2025, FDLR yabarirwaga abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10.000.
Lt Col Mutimura yatangaje ko abarwanyi babo ari benshi kurusha uko abantu babitekereza.

