×

Umwaka ushize wa 2025, imodoka esheshatu zitwara abarwayi zizwi nk’imbangukiragutabara zaciwe amafaranga Miliyoni 45.6Frw kubera gukora impanuka zidafite ubwishingizi bw’ibinyabiziga.

Nibakure Florence Umuyobozi w’agateganyo w’ikigega cyihariye cy’ingoboka ku bwishingizi bw’uburyozwe bw’impanuka z’ibinyabiziga bifite moteri bigenda ku butaka n’izikomoka ku nyamaswa yavuze ko ibi biteza Leta igihombo.

Iyi nkuru yayibwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore kuri uyu wa 29 Mutarama.

Yagize ati“Izi modoka ziri mu binyabiziga ndakumirwa kandi iyo urebye uburyo zihuta ntizagombye kutagira ubwishingizi. Turagira ngo mudukorere ubuvugizi harebwe uko bajya babufata igihe bahuye n’impanuka bibafashe.”Nibakure yatanze urugero rw’Imbangukiragutabara ku bitaro bya Kibogora, Mibirizi, Ikigo nderabuzima cya Huye na Ngoma.

Ibi ngo byagiye bituruka ku burangare bw’abakozi b’ibitaro cyangwa ibigo nderabuzima batihutira kugura ubwinshingizi igihe ubundi bwarangiye.Aha rero, iyo ikirego gitanzwe,ibitaro cyangwa ibigo nderabuzima bitishyuriye imbangukiragutabara ni byo bihanwa.

Nibakure yasobanuye ko bandikiye Minisiteri y’Ubuzima bayigezaho iki kibazo kugira ngo gishakirwe igisubizo kuko izi mbangukiragutabara ziri mu modoka ndakumirwa, zishobora no guhura n’ibyago byo gukora impanuka kubera umuvuduko ziba zigenderaho.

Abadepite bagize iyi Komisiyo bemeye ko iki kibazo nabo bazagikorera ubuvugizi kugira ngo gikemuke kuko giteye impungenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

APR FC yasangiye n’abakomeye nyuma yo kugarika Rayon Sports

Nyuma yo utsinda Rayon Sports ibitego 4-1 mu mukino wa Super Coupe 2025, abakinnyi b’ikipe y’Ingabo basangiye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda,...

Read out all

Abagabo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikubye karindwi mu mwaka umwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyagaragaje ko umubare w’abagabo bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikamenyekana bavuye kuri 349 mu 2023 bagera kuri 2748...

Read out all

Djihad n’abo bareganwa batakambiye urukiko barusaba kubarekura by’agateganyo

Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2025 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, haburanishirijwe urubanza rw’Ubujurire Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad n’abo bareganwa baburanaga...

Read out all

Ni umujyi urabagirana: Kigali yitegura kwizihiza Noheli n’Ubunani twabateguriye Amafotomeza

Iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani iri mu ya mbere yizihizwa na benshi ku Isi ku buryo imyiteguro yayo itangira kugaragara na mbere...

Read out all

Rusizi: Yabyutse asanga inzu bayitoboye bamwiba ibirimo televiziyo

Ngoboka Joël utuye mu Mudugudu wa Makambi, Akagari ka Karenge,Umurenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi ubwo yari abyutse saa kumi n’imwe...

Read out all

Museveni ashinja abarokore ubunebwe kubera imyemerere yo kuvuga ko “bari mu Isi nk’abashyitsi”

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko adatemeranya n’abarokore bavuga ko ari abashyitsi ku Isi, bakemeza...

Read out all