Guverinoma ya Afurika y’Epfo mu itangazo yasohoye muri iki gitondo yatangaje ko igiye gukura ingabo zayo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), igashyira iherezo ku myaka igera kuri mirongo itatu yari imaze igira uruhare mu bikorwa bya gisirikare muri iki gihugu.
Ibiro bya Perezida byatangaje ko Pretoria izakorana n’Umuryango w’Abibumbye mu kugena ingengabihe n’uburyo bwo kurangiza iki gikorwa mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira.
Ingabo z’Afurika y’Epfo zatangiye koherezwa muri ubu butumwa bwa Loni muri DRC kuva mu 1999, bikaba ari bumwe mu butumwa bw’amahoro bumaze igihe kinini igihugu cyitabiriye.
Iki cyemezo cyatangajwe mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rw’Ibiro bya Perezida w’Afurika y’Epfo ku wa 8 Gashyantare 2026.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida, Vincent Magwenya, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ikiganiro Perezida Cyril Ramaphosa yagiranye ku wa 12 Mutarama 2026 n’ubuyobozi bwa Loni kuri telefone, kikaba kigaragaza impinduka mu byihutirwa mu bijyanye n’umutekano n’ingabo nyuma y’imyaka myinshi igihugu cyitabira ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri DRC.
Magwenya yagize ati: “Perezida Ramaphosa yagaragaje ko icyemezo cyo gukura ingabo za Afurika y’Epfo muri MONUSCO gishingiye ku gukusanya no kongera gutunganya neza umutungo n’ibikoresho by’Ingabo z’Igihugu z’Afurika y’Epfo (SANDF), nyuma y’imyaka makumyabiri n’irindwi igihugu kimaze gishyigikira ibikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro muri DRC.”
Iri tangazo rije mu gihe uruhare rw’ingabo z’Afurika y’Epfo mu burasirazuba bwa DRC rukomeje kugenzurwa cyane, aho umutekano wakomeje kuzamba mu myaka ishize.
Mu nama ikomeye yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko muri Mutarama 2025, abadepite babajije abayobozi bakuru b’ingabo ibibazo ku bijyanye n’ubutumwa bw’ingabo muri DRC, bagaragaza impungenge niba ingabo zoherejweyo zari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro gusa cyangwa niba zarinjiye mu mirwano.
Umugaba Mukuru w’Ingabo, Jenerali Rudzani Maphwanya, hamwe na Minisitiri w’Ingabo Angie Motshekga, babajijwe n’abadepite ku byago ingabo zahuye na byo n’ingaruka rusange z’ubu butumwa.
Izi mpaka zongerewe imbaraga n’ikibazo giherutse kubera i Goma, aho ingabo z’Afurika y’Epfo zisanze mu masasu hagati y’imirwano yahuje Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’iz’u Rwanda. Asubiza ku byavugwaga ko ingabo z’Afurika y’Epfo zatewe n’u Rwanda nkana, Jenerali Maphwanya yasobanuye ko byatewe n’irasana ryabaye hagati y’impande zombi.
Yagize ati: “Raporo ya mbere nahaye Minisitiri ni uko twari turi kuraswaho kuko ibisasu byagwaga ku kigo cyanjye.
Umuyobozi wacu yahise avuga ati ‘Contact, contact’. Nabajije icyari kibaye, abanza kuvuga ko turaswa n’u Rwanda. Ariko mu minota mike twaje gusanga ari irasana hagati y’impande zombi.”
Nk’uko ubuyobozi bw’ingabo bwabitangaje, abasirikare ba FARDC bari ku Kibuga cy’Indege cya Goma bari barashe roketi berekeza ku Rwanda, bituma ingabo z’u Rwanda zisubiza, ibintu byashyize ingabo z’Afurika y’Epfo mu kaga zitari zabiteganyije.
Ibi bibaye mu gihe akarere kagikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano ndetse n’imbaraga za dipolomasi zigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC. Afurika y’Epfo yagaragaje ko, nubwo igiye gukura ingabo muri MONUSCO, izakomeza gushyigikira ibikorwa byo guteza imbere amahoro n’umutekano binyuze muri Loni, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo y’Ubukungu n’Iterambere (SADC).
Iki cyemezo kigaragaza impinduka ikomeye mu ruhare Afurika y’Epfo yari imaze igihe ifite mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Afurika yo hagati, kikaba kinatanga icyerekezo gishya ku mutekano w’akarere.
Icyo gihe, Perezida Kagame yagaragaje umugambi mubi Afurika y’Epfo yari ifite wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ifatanyije n’igisirikare cya Congo (FARDC) ndetse n’umutwe wa FDLR uhora ugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

