Kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Gashyantare 2026, nibwo kuri Kigali Pele Stadium habereye umukino wahuje Police FC na AS Kigali watangiye Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice. Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi ubona amakipe yose ashaka igitego kugira ngo bibafashe kwinjira mu mukino ariko ikibuga cya Kigali Pele nticyababanira bitewe n’uko amatara yazimye ubugira kabiri.
Nyuma y’iminota itanu gusa umukino utangiye,amatara amurikira ikibuga yavuyeho agaruka nyuma y’iminota 20 abafana bategereje, umukino urakomeza, ariko hashize indi minota 10 amatara yongera kuzima mu gihe yatse nanone nyuma y’iminotaa 15. Uko amatara yazimaga hari hamaze gukinwa iminota 15, umusifuzi wa kane yereka abantu ko hagiye gukinwa iminota 30 yari isigaye ku gice cya mbere.
Iyi minota y’igice cya mbere yihariwe cyane na AS Kigali aho wabonaga Rucogoza Elias, Benedata Janvier na Ntirushwa Aime bakina hagati mu kibuga ku ikipe y’Abanyamujyi barushije cyane Nshimirimana Ismail, Gakwaya Leonard na Kwitonda Alain Bacca ba Police FC, maze AS Kigali yoroherwa no kugera imbere y’izamu ry’ikipe ya Polosi y’Igihugu ariko umunyezamu Rukundo Onesime akomeza gutabara no kugumisha Police FC mu mukino bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Ikipe ya AS Kigali yatangiye igice cya kabiri iri hejuru nk’uko yasoje icya mbere maze ku munota wa 47 iyi kipe ifungura amazamu kuri koroneri yatewe neza na Tuyisenge Arsene maze Sunday Inemesit Akang atsinda igitego cye cya mbere muri iyi ikipe y’umujyi wa Kigali. Ku munota 54 ikipe ya AS Kigali yongeye guhusha uburyo bukomeye ariko Tuyisenge Arsene ntiyashobora gutera umupira mu izamu ryari ririmo ubusa.
Umutoza Ben Moussa yakoze impinduka akuramo Kwitonda Alain na Kirongozi Richard, Ishimwe Christian na Ani Elijah yinjizamo Manishimwe Djabel, Ekosen Ekorie, Emmanuel Okwi na Udahemuka Jean de Dieu maze ari nako bossa igitutu AS Kigali ariko ubwugarizi bwayo bukomeza guhagarara neza hamwe n’umunyezamu Ndukuriyo Patient wagiye afasha iyi kipe mu bihe bitandukanye, umukino ukarangira banegukanye intsinzi n’igitego 1-0.
Ikipe ya AS Kigali kubona aya manota byatumye ku rutonde rwa shampoyina by’agateganyo yuzuza amanota 19 ku mwanya wa 14 naho Police FC iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 34. Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru AS Muhanga yanganije na Gasogi United 1-1, biba uko kuri Gicumbi FC na Amagaju FC ndetse na Marine FC na Al Merrikh SC.
