×

Umuryango uharanira uburenganzira bw’abantu baryamana bahuje ibitsina, Stop Homophobie, wamaganye icyemezo cya Leta ya Sénégal cyo guta muri yombi abantu 12 bakekwaho kuryamana n’abo bahuje ibitsina. Muri abo harimo Pape Cheikh Diallo, umushyushyarugamba ukorera Télé Futurs Médias (TFM), ndetse n’umuririmbyi Djiby Dramé.

Sénégal ni igihugu gituwe cyane n’abayoboke b’idini ya Islam, kandi amategeko yacyo ahana ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina bikorwa hagati y’abantu bahuje igitsina. Ibyo bikorwa bihanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza kuri itanu.

Ku wa 7 Gashyantare, Polisi ya Sénégal yatangaje ko yataye muri yombi abantu 12, ibashinja gukora “ibikorwa binyuranyije n’imiterere karemano, gukwirakwiza ubwandu bw’agakoko gatera SIDA binyuze mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, no gushyira mu byago ubuzima bw’abandi.”

Umuryango Stop Homophobie, uharanira kurwanya ivangura rishingiye ku gitsina no ku myitwarire y’imibonano mpuzabitsina muri Sénégal, wabwiye ikigo cy’itangazamakuru AFP ko wamagana ibi bikorwa, uvuga ko bibuza abantu bakuru bakora imibonano mpuzabitsina yumvikanyweho, kandi bigashyira mu kaga uburenganzira n’umutekano w’abantu bo mu muryango wa LGBTQA+.

Polisi ya Sénégal yatangaje ko umwe mu batawe muri yombi akekwaho kuryamana na mugenzi we batikingiye, kandi afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ibintu Polisi ivuga ko bishyira ubuzima bw’abandi mu kaga.

Ousmane Sonko, mbere yo kugera ku butegetsi ari mu batavuga rumwe na Leta, yakunze kuvuga ko bazaharanira guca ihohoterwa rikorerwa abaryamana bahuje ibitsina. Icyakora, akigera ku butegetsi, yatangaje ko ibyo yise “inkundura zituruka mu Burengerazuba bw’Isi ku byerekeye abaryamana bahuje ibitsina” ari intambara nshya igihugu cye kigomba kurwanya.

Mu mwaka wa 2023, amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibyavuzwe ko ari umurambo w’umugabo wataburuwe aho wari warashyinguye, bivugwa ko byatewe n’uko yaryamanaga n’abo bahuje igitsina. Ibyo byateje impagarara zikomeye mu gihugu, ndetse si ubwa mbere bene ibyo bikorwa bivugwa muri Sénégal.

Abantu 12 bafunzwe bakekwaho kuryamana n’abo bahuje ibitsina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Afurika y’Epfo igiye gukura ingabo zayo muri MONUSCO

Guverinoma ya Afurika y’Epfo mu itangazo yasohoye muri iki gitondo yatangaje ko igiye gukura ingabo zayo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga...

Read out all

Ubuyapani: Umugabo yarusimbutse ubwo bashakaga kumwica bamuhora kugona

Mu Buyapani, umusore w’imyaka 18, akaba umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranyweho gushyira uburozi mu byo kurya bya...

Read out all

U Burusiya bwambuye ingabo za Ukraine uduce 32

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burusiya, Valery Gerasimov, yatangaje ko ingabo z’icyo gihugu zigaruriye uduce 32 mu kwezi k’Ukuboza mu ntambara zihanganyemo n’ingabo...

Read out all

Muri Kazakhstan Abadepite batoye itegeko ribuza icengezamatwara ry’abaryamana bahuje ibitsina

Inteko Ishinga Amategeko ya Kazakhstan, yatoye itegeko ribuza icengezamatwara ry’imyemerere y’abaryamana bahuje ibitsina, rikorwa hifashishijwe itangazamakuru na internet, hagamijwe kurinda abana amakuru...

Read out all

Impanuka yabereye muri Kenya, yahitanye abantu.

Impanuka y’indege ya gisivili yahitanye abantu 12 biganjemo ba mukerarugendo muri Kenya. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,...

Read out all

Zelensky ashaka kwitabira ibiganiro bya Trump na Putin atatumiwemo

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yiteguye kwitabira inama izahuza Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe...

Read out all