Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasubitse iburanisha ry’ubujurire bwa Turahirwa Moses wamenyekanye mu mideli nka Moshions, nyuma yo kugaragaza ko atiteguye kuburana.
Iburanisha ritaha ryimuriwe ku wa 16 Werurwe 2026.
Ku wa 20 Ukuboza 2024 ni bwo Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, yahamijwe ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira ndetse n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, akatirwa igifungo cy’imyaka itatu ndetse agatanga n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw, n’ibihumbi 20 Frw nk’igarama ry’urubanza kuko yaburanaga ari hanze.
Turahirwa wunganirwaga na Me Bayisabe Irene, nyuma yo kutanyurwa n’imikirize y’uru rubanza, yahise ajuririra iki cyemezo muri Mutarama 2025 ari na bwo bujurire yagombaga kuburana uyu munsi.
Uyu musore kuri ubu uri kurangiza ikindi gihano cy’igifungo cy’umwaka umwe yakatiwe nyuma y’urwo rubanza rwa mbere.
Mu gihe yaba atsinze urwo rubanza ajuririra, yaba ari amahirwe akomeye kuri we ariko yaramuka arutsinzwe bikaba bibi kurushaho kuko igihano yahabwa cyakwiyongera ku mwaka agiye kumara mu Igororero.
Ubwo umucamanza yabazaga niba Turahirwa yiteguye kuburana, yahise asubiza ko atabyiteguye ngo kuko afite umwunganizi mushya kandi bakaba batarabonye uko baganira kuri dosiye kuko amaze iminsi arwaye.
Yavugaga mu ijwi riri hasi nk’umuntu ufite intege nke, agaragaza ko yahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwatumye atabasha gutegura dosiye neza n’umunyamategeko we mushya Me Mukeshimana Albertine wasimbuye Me Bayisabe Irene.
Me Mukeshimana na we yunze mu ry’umukiliya we, yerekana ko kuba batarabashije kubonana ngo bategure urubanza byaba inzitizi kandi ko agomba no gutegura umwanzuro we kuko atazifashisha uwakozwe n’undi munyamategeko.
Yasabye ko bahabwa umwanya uhagije kugira ngo bategure neza dosiye.
Uhagarariye Ubushinjacyaha na we yemeje ko ari uburenganzira bw’uregwa, bityo ko bahabwa igihe cyo gutegura dosiye neza.
Perezida w’Inteko Iburanisha Urubanza, yemeje ko ubusabe bw’uregwa bwo gusubika urubanza bwemewe, ariko yihanangiriza ababuranyi ko nta kindi gishobora kuzatuma urwo rubanza rutaburanishwa ku itariki ruhawe.
Yibukije ko gusubika imanza ari amakosa kandi ko bituma ibirarane by’imanza byiyongera mu nkiko bityo ko hagomba gutangwa ubutabera bwihuse kandi buboneye.
Yavuze ko urubanza ruzaburanishwa ku wa 16 Werurwe 2026, saa Tatu za mu Gitondo.
