×
In

Inkuru y’ihohoterwa ry’uwitwa Valentine wakubiswe n’ abagizi ba nabi, yiriwe icicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu Valentine arwariye ku kigo nderabuzima nyuma yo guterwa mu masaha y’ijoro n’abantu atazi bakamwambura ubusa, barangiza bakamujyana ku gasozi kumusambanya.

Amakuru dukesha Umuseke, avuga ko uyu valentine w’ imyaka 49, yanze ko bamusambanya, aka gatsiko k’abagizi ba nabi  karamukomeretsa.

Uyu mugore avuga ko yashatse gukingura urugi yumva abantu bamukubise ikintu ku mutwe. Yagize Ati: ” Numvise Bankubise ubuhiri ku mutwe bashaka kunsambanya ku gahato banyambika ubusa, mbahakaniye barampondagura  bambaza niba nta mafaranga mfite.”

Uyu mubyeyi abonye ibintu bikomeye, nibwo yabemereye ko afite 10,000 Frw ngo bajya mu nzu kuyafata bahageze, banatwara matelas ye. Yakomeje avuga ko batwaye n’ amatungo ye arimo ingurube, aho ngo bayabagiye inyuma y’urugo rwe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, ariwe SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko, ubu bugizi bwa nabi bukimara kuba bahise bakoze iperereza ndetse, bafata abo bagabo bane bakekwaho gukubita no gukomeretsa,gushaka gusambanya ku gahato, kwiba amatungo ndetse n’ibikoresho by’uyu mubyeyi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye

SP Emmanuel Habiyaremye  yagize Ati: Uyu munsi Polisi yafashe abantu 4 bakekwaho gukomeretsa Valentine, kandi iperereza rirakomeje.”

Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musambira kugira ngo bakurikiranwe.

SP Emmanuel Habiyaremye, yatangaje ko nta na rimwe Polisi izihanganira ubugizi bwa nabi nk’ubu. Ndetse avuga ko uwabigizemo uruhare wese agomba kubibazwa nkuko amategeko abiteganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

In

Inzego z’umutekano zatanze imyirondoro y’umugabo wafashwe yangize imodoka mu Mujyi wa Kigali

Inzego zishinzwe umutekano zatanze umwirondoro w’umugabo wafashwe videwo amenagura ibirahure by’imodoka mu Mujyi wa Kigali. Batangaje ko uyu ari umugabo w’imyaka 41...

Read out all
In

Umusore w’imyaka 19, yarohamye  muri Nyabarongo

Muhanga: Kwizera Emmanuel w’Imyaka 19 y’amavuko wari ushoreye inka ayijyanye mu isoko yarohamye mu mugezi wa Ngabarongo. Kwizera Emmanuel ni mwene Uwizeyimana...

Read out all
In

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo, umukobwa wa nyuma w’Umwami Yuhi V Musinga, yatabarutse afite imyaka 93

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1896 na 1931, yatabarutse ku wa Mbere tariki...

Read out all
In

Col Rwagasana Sankara na Viviane Mukakizima bahawe imirimo mishya na Perezida Kagame.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagize Col Régis Rwagasana Sankara Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, mu gihe Viviane...

Read out all
In

Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana ku myaka 64.

Ingabire Immaculée wari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize...

Read out all
In

Impamvu 5 Perezida Kagame akoresha Siporo mu kongera isura y’igihugu mu ruhando mpuzamahanga.

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwigarurira umwanya ku rwego mpuzamahanga, siporo yabaye kimwe mu bikoresho by’ingenzi Perezida Paul Kagame akoresha mu kongera...

Read out all