
Hari igihe umuntu yirirwa aseka, agasangira n’abandi, akitabira ibirori, ariko mu mutima we harimo umwijima udasobanutse.
Ni byo byambayeho njyewe, ndetse n’umwe mu nshuti zanjye duherutse kuganira. Yambwiye ko ubwo yari mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, yapfushije se umubyara. Mu gihe abandi babonaga ko ameze neza, we yatangiye kwigunga, agahora ashaka kuba wenyine, agatinya kujya ahantu hari abantu, ndetse rimwe na rimwe agatangira kugira ubwoba budafite impamvu.

Yaje kujya kwa muganga bamubwira ko arwaye depression—indwara y’agahinda gakabije. Icyamutangaje ni uko atari azi ko iyo ndwara ishobora gufata umuntu utigeze na rimwe yivovota cyangwa ngo agaragaze ibimenyetso by’inyuma
1.Depression ni iki?

Depression ni indwara yo mu mutwe igaragarira mu guhungabana kw’ibitekerezo, amarangamutima, n’imyitwarire. Si ukumva ubabaye gusa, ahubwo ni indwara ishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe bwose — imibanire, akazi, kwiga, n’icyizere cy’ejo hazaza.
2.Ibimenyetso bikwiye kukuburira

Hari ibimenyetso byinshi ushobora kubona cyangwa ukabyumva mu buzima bwa buri munsi ariko ukabyitaho gakeya:
• Kumva ubabaye igihe kinini kandi nta mpamvu igaragara.
• Guhora wumva ntacyo wimariye, wikuyeho icyizere.
• Gucika intege no gutakaza ubushake bwo gukora ibyo wakundaga.
• Kutabona neza agaciro k’ubuzima, rimwe na rimwe ukifuza gupfa.
• Kunanirwa gusinzira cyangwa gusinzira birenze urugero.
• Kuribwa umutwe, inda, cyangwa mu ngingo zitandukanye ariko muganga atabona impamvu.
• Kwikunda gake no kumva ushaka kuba wenyine igihe cyose.
Niba hari ibirenga bitatu muri ibi bikubaho mu gihe kirenze ibyumweru bibiri, hari amahirwe ko ushobora kuba urembye — n’ubwo waba utabizi.
3.Ni iki gishobora gutera depression?

Depression ituruka ku mpamvu zitandukanye, zirimo:
• Gupfusha cyangwa gutakaza umuntu w’ingenzi mu buzima.
• Ihahamuka ryatewe n’ibyabaye mu bwana.
• Ubwigunge bukabije cyangwa guhezwa n’abandi.
• Kunanirwa kugera ku nzozi n’intego wihaye.
• Imihindagurikire y’imisemburo mu mubiri.
• Indwara z’igihe kirekire nk’iz’umutima, diyabete, cyangwa izifata ubwonko.
• Gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa inzoga ku rugero rwo hejuru.
Mu buzima bwanjye bwite, nigeze kunyura mu bihe bikomeye ubwo nari mu cyiciro cy’ishuri cyansabaga imbaraga nyinshi mu masomo n’akazi. Nasinziraga nabi(gakeya), sinasabanaga, sinanagiraga ubushake bwo gukora ibyo nakundaga. Ariko nari narabifashe nk’intege nke. Nyuma yo gusoma ku bijyanye na depression no kuvugana n’inshuti zabayeho nabi mu buryo bwihariye, nasanze nanjye nari mu nzira igana aho.

- Ese wakora iki ngo wivure cyangwa uvure undi?
Depression iravurwa kandi irakira. Bisaba kwikuramo isoni. Dore ibyo wakora:
• Shaka ubufasha: Jya kwa muganga w’inzobere mu mitekerereze cyangwa uvugane n’umujyanama w’ihungabana.
• Sangiza abandi uko wiyumva: Gusangira n’inshuti cyangwa abo mu muryango ibyo wumva byagufasha.
• Kora imyitozo ngororamubiri: Siporo yoroheje nko kugenda n’amaguru ifasha kongera intungamubiri mu bwonko.
• Irinde ibiyobyabwenge n’inzoga
• Kurikira gahunda y’ubuzima: kurya neza, gusinzira bihagije, n’ibindi
• Komeza gukora ibyo ukunda nubwo waba utabishaka — bigufasha buhoro buhoro - Impamvu iyi nkuru ikureba
Ushobora kuba uri gukora neza ku kazi cyangwa mu ishuri, ukagira inshuti, ukagira umuryango, ariko wowe ubwawe ukaba uri kurwana intambara idafite izina. Ntutekereze ko agahinda k’igihe kirekire ari ibisanzwe. Ntukagumane ibintu wenyine. Depression ntiyica umubiri gusa — inasenya inzozi, icyerekezo, n’agaciro kawe.
Icyo wakwitondera:
Hari abantu bagerageza kwihanganira depression bonyine, ariko ukoresheje imbaraga z’abantu byagufasha, ushobora gukira. Ntibiteye isoni kuvuga ko utameze neza. Ni ubutwari.
Reka nsoze mvuga nti
“Kumenya ko ushobora kuba urwaye depression utabizi ni intambwe ya mbere yo kwiyitaho no gufasha n’abandi. Komeza kwitonda ku bimenyetso by’umutima wawe. Ubuzima bwawe burakomeye kurusha akazi, amashuri, cyangwa ibyo abandi bakuvugaho. Niba wumva hari ikitagenda neza mu mitekerereze yawe, ntukabiceceke — vuga, shaka ubufasha.”
