
Mu gihe gito gishize, Abanyarwanda batari bake bagiye babona ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bitangazamakuru amatangazo agaragaza abasirikare bazamuwe mu mapeti.
Nubwo bimeze bityo, hari benshi bibazaga uburyo iri zamurwa rikorwa, n’icyo rishingiraho.
Iteka rya Perezida wa Repubulika ryasohotse mu Ukuboza 2024 rikubiyemo Sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ryasobanuye neza uburyo bwo kuzamurwa mu mapeti ku basirikare, by’umwihariko ku rwego rwa Ofisiye, Sous-Officier n’abasirikare bato.
Igihe ngenderwaho ku ba Ofisiye:

Ubusanzwe, igihe gisabwa kugira ngo Ofisiye azamurwe mu ipeti ryisumbuye gishingira ku ryo asanzwe afite. Itegeko rishyiraho ibi bihe mu buryo bukurikira:
• Sous-Lieutenant → Lieutenant: nyuma y’amezi 6.
• Lieutenant → Capitaine: amaze imyaka 4 ku ipeti
• Capitaine → Major: imyaka 4.
• Major → Lieutenant Colonel: imyaka 3.
• Lieutenant Colonel → Colonel: imyaka 3.
• Colonel → Brigadier-Général: imyaka 4.
• Brigadier-Général → Général Major: imyaka 3.
• Général Major → Lieutenant Général: imyaka 3.
• Lieutenant Général → Général: imyaka 3.

Icyakora, iri teka rinarenzaho riteganya ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF afite uburenganzira bwo kuzamura Ofisiye ku ipeti iryo ari ryo ryose igihe cyose, by’umwihariko igihe agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ibisabwa ku rwego rwa Sous-Officier:
Abari kuri uru rwego bagendera ku bintu bikurikira kugira ngo bazamurwe:
• Kugira ubushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye, hashingiwe ku raporo y’isuzumabushobozi.
• Kuba yaritabiriye amahugurwa ya gisirikare.
• Gutsinda ikizamini cy’izamurwa mu ntera, iyo kibaye ngombwa.
• Gutsinda ikizamini cy’imyitozo ngororangingo.
Abasirikare bato bo bazamurwa bate?
Na bo bagira ibisabwa, birimo:
• Kuba bafite ubushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye.
• Kuba bamaze imyaka itatu mu gisirikare.
• Gutsinda ikizamini cy’imyitozo ngororangingo.

Mu by’ukuri, intego y’ibi bipimo ni ukugira RDF igizwe n’abasirikare bafite ubushobozi, ubunyangamugayo n’ubwitange buhamye. Ni yo mpamvu buri rwego rugira inzira rugomba gucamo kugira ngo umusirikare azamurwe, bityo n’inshingano ahabwa zizamusaba kuba yarabihuguriwe.
Impinduka zitanga icyizere

Uburyo bushya bwo kugena igihe ngenderwaho bwo kuzamurwa mu mapeti si ugushyiraho imipaka gusa, ahubwo ni inzira yo guha agaciro abakoze neza no gukomeza gutuma Ingabo z’u Rwanda zirushaho kuba inyangamugayo, zubakitse ku ndangagaciro z’ukwitanga no gukunda igihugu.
Kumenya ibi bisabwa kandi bifasha buri musirikare gusobanukirwa aho aherereye n’icyerekezo yifuza kuganamo. Buri ntambwe ayifata azi ko iteguye, ishingiye ku bushobozi bwe ndetse n’uruhare rwe mu kubungabunga amahoro n’umutekano by’igihugu.

Ese waba ufite igitekerezo cyangwa ikibazo ku by’imyitwarire n’imirimo y’ingabo z’u Rwanda? Twandikire, tukiganireho.

Iyi nkuru tuyikesha IGIHE.COM