
1. Indwara y’igifu ni iki?
Indwara y’igifu ni ikibazo kibasira igice cy’igifu (stomach), kikaba gishobora gufata igifu ubwacyo cyangwa igice cyacyo kitwa duodenum. Indwara izwi cyane ni uburibwe bw’igifu (ulcers), aho igifu cyangwa urwungano rwegereye kiba gifite ibisebe bitewe n’ubusharire bukabije cyangwa umwanda wagiye mu gifu.

2. Ibyo iturukaho (Ibiyitera)
– Indwara y’igifu iterwa n’impamvu zitandukanye, zirimo:
– Bakteri ya Helicobacter pylori: Iyi mikorobe itera kubyimba no kwangiza urukuta rw’igifu.
– Imiti imwe n’imwe: Nko gukoresha ibinini byinshi bya paracetamol, aspirin, cyangwa ibinini birwanya ububabare (NSAIDs).
– Ubusharire bwinshi: Igihe igifu gitanga aside (acid) nyinshi cyane, byangiza igice cyacyo imbere.
– Imirire mibi: Kurya ibirimo umunyu mwinshi, ibirungo byinshi, inzoga, n’itabi.
– Stress n’umunaniro: Nubwo bitari intandaro nyamukuru, bigira uruhare mu kongerera ikibazo ubukana.
3. Ibimenyetso by’indwara y’igifu
– Uburibwe mu nda hagati (hashize amasaha make urya)
– Kugira isesemi no kuruka
– Kugira impiswi cyangwa impatwe
– Kugira umunaniro ukabije
– Gutakaza ibiro cyangwa is Appetite
– Kumva ushaka kurya kenshi cyangwa utagira appetit
4. Ingaruka zayo (iyo itavuwe neza)
– Gucika k’urukuta rw’igifu (perforation): Bivamo indwara ikomeye ishobora gutera urupfu.
– Kuva amaraso mu gifu: Bigaragara mu musarane w’umukara cyangwa amaraso.
– Cancer y’igifu: Igihe kirenze cyanduye Helicobacter pylori gishobora kubyara kanseri.
– Gucika intege k’umubiri: Bitewe no kudasohora intungamubiri neza.
5. Uko wayirinda
– Kwitwararika mu byo urya: Irinde inzoga, itabi, ibirungo byinshi.
– Kwirinda ibinini uko ubonye: Fata imiti uko muganga yayanditse.
– Gukaraba intoki neza: Kwirinda kwandura na Helicobacter pylori.
– Kugira gahunda y’imirire no kuruhuka bihagije.