
Mu rugendo rugufi nari maze iminsi nkora mu mihanda ya Kigali — uhereye ku Kacyiru, ukanyura mu Giporoso, ugata unyuze Sonatube – Rwandex mu Kanogo — hari ibintu nabonye bitansize uko nari meze. Imodoka nziza zigezweho zarimo zitwarwa n’abantu batandukanye.

Ariko hari ikintu nabonye ngitindaho nkibazaho ibibazo n’undi wese yakwibaza: abagore n’abakobwa nibo bari benshi mu muhanda batwaye imodoka nziza cyane, abagabo bakaba ari mbarwa nabwo kandi ubona imodoka batwaye zidakanganye nk’izitwawe n’abakobwa n’abagore.
Ibi byanteye kwibaza: Ese abagabo byabagendekeye bite? Kuki ari abagore barimo kugaragara nk’abamaze kwigarurira umuhanda?
Ibi si mu muhanda gusa. Ni ikimenyetso cy’impinduka nini mu mibereho n’imyumvire by’Abanyarwanda.
Impamvu ziri gutuma abagore n’abakobwa bigarurira iterambere mu Mpande zitandukanye

- Abagore barushaho kugira ubushake bwo kwiyubaka
Abagore n’abakobwa benshi bo muri iki gihe bafite inyota y’iterambere. Bashora imari, bariga, barashinga imishinga, kandi bashaka ubuzima bwisanzuye butari ubushingiye ku bagabo nk’uko byahoze. Iyo bafite amahirwe, bayabyaza umusaruro. - Ubushobozi bwabo buragenda burushaho kwiyongera
Aho uburinganire bugeze, ntibitangaje kubona umugore ugura imodoka, afata inguzanyo, cyangwa atwara imodoka ye yaguze binyuze mu mbaraga ze bwite. Gahunda za Leta nka BDF n’andi mafaranga y’ingoboka y’abagore barimo kubibyaza umusaruro. - Bamwe mu bagabo basigaye mu bibazo by’ubukungu
Ibi ntibivugwa kenshi, ariko ni ukuri. Hari abagabo benshi batakaje akazi, abandi batakaje icyizere, bamwe babaswe n’inzoga, abandi bugarijwe n’ibibazo by’imari. Ibi byose bibabuza gutera intambwe mu iterambere. - Kwigira kw’abagore kwahawe umurongo na Leta
Leta yashyizeho gahunda nyinshi zifasha abagore kwigira, bituma benshi bitinyuka, batanga umusaruro, banigenga mu byemezo bifatika by’ubuzima.
Ese ibi bishobora guteza ibibazo mu gihe kiri imbere?
Igisubizo ni yego nibyo, ariko ku rugero runaka. Nubwo iterambere ry’abagore ari intambwe y’ingenzi, iyo riherekejwe no gusigara inyuma kw’abagabo, bishobora guteza ibibazo bikomeye mu muryango n’igihugu.
Dore impamvu:
• Abagabo bashobora kwiyumva nk’abatawe: Iyo umugabo atakigira uruhare mu gutunga urugo, ashobora kwibona nk’uwaciwe intege, bikamukururira agahinda, kwiyanga cyangwa umujinya.
• Kudahuza mu miryango: Umugabo ushobora kumva ko umugore amurusha byose, bikabyara amakimbirane, kwikoma, no kutizerana.
• Kugabanuka kw’uruhare rw’abagabo mu iterambere rusange: Iyo abagabo batagifite icyerekezo, bituma hari igice kinini cy’igihugu kidatanga umusaruro.
Ni gute ibi byakemurirwa mu maguru mashya bitarabyara ibibazo bigoye gukemuka?
- Kongera imbaraga mu guhugura abagabo
Benshi mu bagabo bakeneye amahugurwa ku kwiyubaka, kwihangira imirimo, n’imyumvire mishya. Iterambere ntirikwiye gusiga igice kimwe cy’abaturage. - Kwigisha uburinganire butarimo guhangana
Kwigisha ko uburinganire ari ugufatanya, si ukurushanwa. Umugore utunze imodoka si uwo kurwanya umugabo, ahubwo ni umufatanyabikorwa. - Gushyiraho gahunda zihariye zo kuzahura abagabo
Nko mu bice byagaragayemo abagabo benshi batakaje icyerekezo, hashyirwaho gahunda z’ihariye zibafasha kongera kwiyubaka.
Birashimishije kubona abagore n’abakobwa bater’imbere, nk’uko biboneka mu muhanda no mu bindi bikorwa by’iterambere. Ariko nanone, birahangayikishije kubona abagabo bagenda kinyumanyuma, bamwe batakigira aho bahera ngo basubire ku murongo.
Iterambere ni ryiza iyo ari rusange. Iyo igice kimwe cyihuta, ikindi gisigara inyuma, icyo tubona si intambwe, ahubwo n’icikamo Kabiri rya sosiyete.
Ese abagabo b’ubu bazasubira ku murongo ryari? Ese hari ababateganyirijwe inzira ibafasha kwiyubaka nk’uko abagore babayeho? Ibi ni ibibazo twese dukwiye gutekerezaho, mbere y’uko dutungurwa n’ingaruka zabyo.
Bitabaye ibyo, umubare w’abagabo barara muri betting uzakomeza kuzamuka, abarara mu tubari, abagabo biyahuza ibiyobyabwenge kubera amadeni yananiranye kwishyurwa.
Hari n’abishora mu bwambuzi bushukana bigize abatubuzi. Sindahamagarwa n’umutubuzi w’umugore, bose ni abagabo/abasore gusa. Iyo gushukana byanze bakoresha ingufu bagahinduka abahotozi.
Ibyo bizongera umubare w’abanyabyaha, amagororero azagira abakiriya benshi, ibyo bizabangamira iterambere ry’igihugu muri Rusange.

Wasomye iyi nkuru? Bwira abandi ibitekerezo byawe. Tuganire ku buryo twubaka sosiyete idasiga n’umwe inyuma.
Hari icyo mutavuze.
Abagore burya ni bo bakunda ibisirimu kurusha abagabo,ikindi umubare munini ku isi ni abagore kuko abagabo ari bo bahura n’ibyago byinshi byo gupfa